Haracyakenewe ko kurwanya indwara zitandura byakomeza gushyirwa mu bikorwa
Ihuriro ry’Imiryango irwanya Indwara zitandura (RNCDA) rishima intambwe imaze guterwa binyuze mu buryo Minisiteri y’Ubuzima, yashyizeho gahunda zo kwegereza abantu ubuvuzi. Harimo no gupima indwara zitandura ku buntu kandi rikifuza ko kurwanya izo ndwara byava mu mihigo bigakomeza gushyirwa mu bikorwa. Byagarutsweho mu Nama yo ku rwego rw’Igihugu yabaye ku nshuro ya mbere, ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026, igamije kungurana ibitekerezo ku buryo kurwanya indwara zitandura byava mu mihigo, bigashyirwa mu bikorwa, binaba umwanya wo gusuzuma uko u Rwanda ruhagaze mu kurwanya izo ndwara. Ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda (RNCDA: Rwanda NCD Alliance) washimiye abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rw’ubuzima, harimo Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), bamwe mu bahagarariye abarwayi n’imiryango bibumbiyemo barebeye…
5 Nzeri 2026 Saa 13:17








