Malaika yasobanuye ubutumwa yifuzaga gutambutsa mu mukino wakinwe mu Kwita Izina 21
Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi Malaika Uwamahoro uri mu banditse bakanatoza umukino wakinwe mu muhango wo kwita izina abana b'ingagi, yasobanuye mu mukino wakinwe mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi yashakaga gusobanura urugendo rw'imyaka 21 u Rwanda rumaze rwita ku rusobe rw'ibinyabuzima. Yabigarutseho ubwo yaganiraga n'itangazamakuru ku wa 4 Nzeri 2026, nyuma y'uko Abahanzi batandukanye bari bamaze kuva ku rubyiniro. Yagize ati: "Nashakaga kwereka Isi aho u Rwanda rugeze muri myaka 21 ishize haba umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi. Ni urugendo rw’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima muri rusange.” Avuga ko yamaze hafi ibyumweru bitatu awutegura, ahuza abantu bo mu byiciro bitandukanye by’ubuhanzi, barimo abahanzi n’abakinnyi ku buryo yumva ubwo butumwa batabwumva mu buryo bw'ubuhanzi gusa ahubwo babishyira…
6 Nzeri 2026 Saa 06:58








