Amb. Higiro yakiriye Ikipe y’Igihugu y’Amagare yitabiriye Shampiyona y’Isi ya 2026 

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 20, 2026
  • Hashize iminsi 2
Image

Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro, yakiriye Ikipe y’u Rwanda y’amagare yageze muri iki Gihugu, aho yitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare yo mu muhanda 2026 (UCI Road World Championships) itangira gukinwa guhera kuri iki Cyumweru tariki 20 Nzeri 2026.

Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kuba ku nshuro ya 99, ikurikiye iyabereye i Kigali mu 2025, bikaba byari ubwa mbere iri rushanwa ribereye ku Mugabane wa Afurika.

Iri rushanwa rizamara izamara iminsi umunani, risozwe ku wa 27 Nzeri 2026.

U Rwanda ruri mu bihugu birenga 100 bizitabira iri rushanwa aho ruhagarariwe n’abakinnyi 14, barimo abagabo barindwi n’abagore barindwi, bazakina mu byiciro bitandukanye. 

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nzeri 2026, abagize delegasiyo y’u Rwanda barimo Perezida wa FERWACY, Nkurayija Ishimwe Jean Hubert, abakinnyi n’abandi, bakiriwe na Amb. Prosper Higiro.

Mu butuma yabahaye, Ambasaderi Higiro yabasabye kuzitwara neza muri iri rushanwa no kwimana u Rwanda. 

Kuri iki Cyumweru saa Cyenda nibwo abakinnyi b’u Rwanda baratangira gusiganwa, aho hakina Nirere Xaverine na Ingabire Diane mu bagore basiganwa n’igihe buri wese ahaguruka wenyine (ITT).

mb. Prosper Higiro yasabye abagize Team Rwanda kwitwara neza muri Shampiyona y’Isi no kwimana u R
Perezida wa FERWACY, Ishimwe Nkurayija Jean Hubert mu baherekeje abakinnyi b’Abanyarwanda bagiye guhatana muri Shampiyona y’Isi
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 20, 2026
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE