Jose Chameleone yihanganishije Perezida Samia Suluhu wapfushije umugabo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 7, 2026
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone yihanganishije umukuru w’Igihugu cya Tanzania kubera urupfu rw’umugabo we yifuriza umuryango we gukomera.

Ni ubutumwa burebure yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Mbere tariki 7 Nzeri 2026, aho yagaragaje ko yifatanyije n’umuryango mu gahinda batewe n’ibyago byababayeho.

Yanditse ati: “Nifatanyije mu kababaro na nyakubahwa Perezida Samia Suluhu Hassan n’umuryango we wose, nyuma yo kubura umugabo we yakundaga. Imana imuhe uburuhukiro bwiza muri Paradizo, kandi ihe Mama Samia n’umuryango ndetse n’Abanya-Tanzania bose imbaraga n’ihumure muri ibi bihe bikomeye barimo. Tanzania Abanya-Uganda twifatanyije mu kababaro.”

Uretse Jose Chameleone Samia Suluhu Hassan, umuryango n’Abanya-Tanzania bihanganishijwe n’abayobozi batandukanye mu bihugu bitandukanye bose babakomeza ku bw’ibyago bagize.

Ibi byago bibaye nyuma y’igihe gito gusa Jose Chameleone ahuriye na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan mu Iserukiramuco rizwi nka ‘Kizimkazi Festival 2026’ yabereye muri Zanzibar ku wa 14 Kanama 2026. Muri ibyo birori, Jose Chameleone yanaganiriye na Perezida Samia Suluhu Hassan bikaba byaramunejeje.

Amakuru y’urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan, yemejwe na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Nzeri 2026.

Samia Hassan na nyakwigenera Hafidh Ameir Hassan bashyingiranywe mu 1978, amusigiye abana bane, barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe. Nyakwigendera Hafidh Ameir Hassan yakundaga kubaho ubuzima butuje kandi akirinda kugaragara cyane mu ruhame, ndetse kuva Samia Suluhu Hassan yaba Perezida, we n’umugabo we ntibakunze kugaragara mu ruhame haba mu mafoto cyangwa mu bindi bikorwa bya Leta.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 7, 2026
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE