Liberia izakirwa n’Amavubi yageze mu Rwanda
Abakinnnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Liberia ‘Lone Stars’ bageze mu Rwanda aho bazakirwa n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Aba bakinnyi basesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 20 Nzeri 2026.
Iyi kipe itozwa na Adil Erradi uheruka mu Rwanda mu 2022 atoza APR FC, yazanye abakinnyi barimo abakina muri Shampiyona ya Liberia barimo Tommy Songo na Ashley Williams ba LISCR FC na Kindness Cole wa Watanga FC wanyunze mu Rwanda akinira Al Hilal SC.
Hari kandi abakinnyi batandatu bahamagawe bakina mu makipe yo hanze y’igihugu. Abo ni Umunyezamu Amos Wesseh, myugariro Jamal Arago, Edward Ledlum na Prince Martor bakina ku ruhande, rutahizamu Ayouba Kosiah na myugariro Sebastin Teclar.
Uyu mukino uzahuza u Rwanda na Liberia mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
