Mu Rwanda abana 21,5% ni bo babona ifunguro rikwiye

Mu Rwanda abana 21,5% ni bo babona ifunguro rikwiye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA) cyakebuye ababyeyi kibasaba kugira inshingano zo guharanira ko abana babona indyo yuzuye kuko kuri ubu mu Rwanda abana 21,5% ari bo babona amafunguro uko bikwiye.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Umwana (NCDA) Ingabire Assoumpta, aho yari yitabiriye ikiganiro Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) yagiranye n’abanyamakuru.

Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira, ku munsi Mpuzamahanga ngarukamwaka w’ibiribwa ku Isi.

Madamu Ingabire yumvikanishije ko iyo ingo zitabonye ibiribwa bihagije umuntu wa mbere uzahara ari umwana.

Yagize ati: “Iyo urugo rutihagije mu biribwa abantu ba mbere bahababarira ni abana, kuko ni bo baba bakeneye kugira imikurire myiza.”

NCDA ivuga ko mu Rwanda ingo zibona ibiribwa bikomoka ku matungo ari 7,4% muri izo izibona amafi n’inkoko ni 18,3% mu gihe ingo zibasha kubona imbuto ziribwa zirinda indwara ari 20,1%.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA Ingabire, yavuze ko Leta ikomeje gushyira imbaraga mu guha abaturage amatungo magufi kugira ingo zitabona inyama zibashe kwihaza.

Uwo Muyobozi yakomeje avuga ko imyumvire y’ababyeyi yo kurwanya igwingira mu bana igenda izamuka ariko bikaba bisaba guhozaho ubukangurambaga.

Yagize ati: “Ababyeyi bisaba ko duhozaho, kuvuga ngo kugaburira umwana indyo yuzuye yabyumvise uyu munsi ntabwo bihagije. Ni ibintu bikwiye kujya mu mico yabo, bakumva ko kwita ku bana bakababone amafunguro ahagije ari inshingano zabo.”

Yongeyeho ati: “Hari abana 21,5% ni bo babona amafunguro mu buryo bukwiye. Tukabonamo abana 45, 6% ari bo babona amafunguro mu nshuro umwana agomba gufata. Kugira ngo ababyeyi bamenye icyo baha abana kijya ku isaha babikore mu nshuro zikwiye, kuko umwana ntabwo agomba kurya nk’umuntu mukuru, agomba kubona amafunguro anyuranye kandi kenshi. Twifuza ko ababyeyi babona ubwo bumenyi ariko bakagira n’ubushobozi bwo gutuma babikora.”

Umuyobozi Mukuru wa NCDA yakebuye ababyeyi ko bakwiye guharanira ko abana babo babona indyo yuzuye kandi ko na Leta ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’abana bari mu mirire mibi magingo.

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) mu bushakashatsi ku baturage n’ubuzima (RHS),  igaragaza ko kugeza ubu abana bagwingiye bari ku kigero cya 33%.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST 2), Leta yihaye intego yo kuba yagabanyije impuzandengo y’abana bagwingiye bakagera ku kigero cya 15%.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27