Byinshi kuri Niyonshuti Ben watorewe kuba Umudepite uhagarariye urubyiruko
Komisiyo y'Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje burundu ibyavuye mu matora yo gusimbura Umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, aho Niyonshuti Ben ari we warushije abandi amajwi akaba ari we watsinze amatora. Ni amatora yabaye tariki 02 Nzeri 2026, mu cyumba cy'Inama cy’Akarere ka Gasabo, aho abakandida biyamamaje bari 53 kuri 54 bari bemejwe, ariko umwe yakuyemo kandidatire mbere gato y'umunsi w'itora. Niyonshuti Ben ni muntu ki? Niyonshuti Ben, ni we Mudepite uhagararira urubyiruko mu Mutwe w’Abadepite aho yagize amajwi 47, angana na 23.9% y’amajwi y'abatoye, mu gihe uwamukurikiye yagize amajwi 20. Niyonshuti, uzuzuza imyaka 27 mu Kuboza 2026, yavukiye anakurira mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Urugendo rwe mu buyobozi bw’urubyiruko rwatangiye mu 2017, ubwo yari akiri mu mashuri…
10 Nzeri 2026 Saa 14:54






































