Bwa mbere u Bwongereza buraburanisha Umunyarwanda ukekwaho Jenoside 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 22, 2026
  • Hashize amasaha 12
Image

Inzego z’Ubutabera bw’Ubwami bw’u Bwongereza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2026, ziratangira kuburanisha Dr Vincent Bajinya w’imyaka 65 ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside akekwaho gukora muri Jenoside  yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Uyu mugabo wahinduye amazina akiyita Dr Vincent Brown akekwaho icyaha cy’imyitwarire ishyigikira Jenoside n’ibyaha bitandatu bifitanye isano n’ubwicanyi yakoze muri gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bwongereza buvuga ko ibyo byaha byibasiye inyokomuntu bihanwa n’amategeko y’Igihugu cy’u Bwongereza, akaba ari inshuro ya mbere ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biburanishirijwe mu Bwami bw’u Bwongereza.  

Frank FergusonUmuyobozi w’Ishami ry’Ubushinjacyaha Bukuru rishinzwe serivisi z’ubutabera ku byaha byihariye no kurwanya Iterabwoba, yagize ati: “Ibyaha bishingiye ku iperereza rigaragaza ko Dr Brown yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mj 1994. Akekwaho kuba yaratanze amabwiriza akanashishikariza abandi gukora Jenoside.”

Yahamije ko Urwego rw’Ubushinjacyaha rwafashe icyemezo cyo gukurikirana uwo mugabo nyuma yo gusuzumana ubushishozi dosiye ye n’ibimenyetso simusiga byashyikirijwe itsinda ry’abakurikirana ibyaha by’Intambara rikorera muri Polisi y’Umujyi. 

Frank Ferguson yakomeje agira ati: “Twanzuye ko ibisabwa byose ngo umuntu ukekwaho ibyaha akurikiranwe byabonetse. Ubushinjacyaha Bukuru bufata imyanzuro idafite aho ibogamiye haba kuri Polisi cyangwa Guverinoma, iyo hari ibihanya bifatika kandi bijyanye n’itegeko.”

Yavuze kandi ko Dr Bajinya wiyise Brown afite uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo butabogamye, kandi ko ari ingenzi cyane kurinda amakuru amwerekeye ashobora gutambamira ubutabera busesuye.  

Biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo yitaba Urukiko rw’Ibanze raa Westminster mu iburanishwa rye rya mbere. 

Dr Bajinya ni umwe mu Banyarwanda batanu batuye mu Bwongereza batangiye gukorwaho iperereza mu mwaka wa 2019. Abandi bakorwagaho iperereza n’inzego z’Ubutabera ni Celestin Mutabaruka, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo.

Screenshot
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 22, 2026
  • Hashize amasaha 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE