Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo, yatangaje ko ari mu barimo guhatana mu marushanwa ya America Gospel Talent aho afitemo indirimbo ebyiri ahamya ko ari ikimenyetso cy’uko Imana ikomeje gukorera ibitangaza ku muhamagaro we. America Gospel Talent Awards ni amarushanwa mpuzamahanga y’impano ategurirwa akanabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho abahanzi n’abandi bafite impano bahatana mu byiciro bitandukanye birimo kuririmba, imbyino, gukina filimi, gucuranga n’ibindi. Mu cyiciro cy’amajwi (Vocal Division), harimo n’icyiciro cya Inspirational/Gospel, aho abahanzi baririmba indirimbo zishingiye ku myemerere ya Gikristo bahatana, bagasuzumwa ku bwiza bw’amajwi, ubushobozi mu muziki, uko bageza indirimbo ku bayumva, icyizere n’uburyo bahagarara imbere y’abakumva. Muri ayo marushanwa Eric Reagan Ngabo afitemo indirimbo ebyiri zihatanye mu byiciro bitandukanye…
22 Nzeri 2026 Saa 12:51








