U Rwanda mu bufatanye n’ikindi kigo cyo muri Amerika gitunganya Wolfram
Leta y’u Rwanda igiye guhabwa imigabane ingana na 25%, muri Sosiyete ya Almonty Industries Inc ikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), binyuze mu bufatanye mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram/Tungsten. Urwego rw'Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB), rwatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye mu guteza imbere uruhererekane rw’agaciro k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, ubushobozi bwo kuyatunganya ndetse n’iterambere ry’ubucukuzi burambye. Amasezerano u Rwanda rwagiranye na Almonty Industries Inc [ifite ishami ryayo rya Almonty Rwanda Pty Ltd], agena ko iyi sosiyete izajya igura amabuye y’agaciro yacukuwe, ayatunganyijwe n’ibisigazwa ndetse iteganya kubaka uruganda rubitunganyiriza mu Gihugu. Umuyobozi Mukuru wa Almonty Industries, Lewis Black, yavuze ko ubu bufatanye butazategereza umusaruro w’ubushakashatsi bushya kugira ngo butangire…
15 Nzeri 2026 Saa 17:40






































