U Rwanda rwahawe kwakira Inteko Rusange y’umukino w’imodoka ku Isi

U Rwanda rwahawe kwakira Inteko Rusange y’umukino w’imodoka ku Isi

Ishyirahamwe ry’umukino w’imodoka ku Isi (FIA) ryemweje ko u Rwanda ruzakira Inama y’Inteko Rusange yayo mu 2024.

Iyo ni inama ihuriza hamwe ibigo bitandukanye ku Isi bigira uruhare mu marushanwa mpuzamahanga ku Isi arimo n’aya Formula One bimaze igihe bivugwa ko ashobora kuzakirwa mu Rwanda mu bihe biri imbere.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023 mu Nama y’Inteko Rusange idasazwe y’uyu mwaka yabereye i Baku muri Azerbaijan.

Aya makuru mashya aje akurikira uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiranye muri Singapore tariki 2 Ukwakira 2022, aho yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali, anakurikira Singapore Grand Prix itegurwa na Formula One Group.

Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino w’Imodoka ku Isi rigizwe n’abanyamuryango 243 baturuka mu bihugu 147 byo hirya no hino ku Isi.

Ni ryo ritegura amasiganwa y’imodoka akomeye ku Isi, harimo irizwi cyane rya Formula One, irya World Rally Championship, World Endurance Championship, World Touring Car Cup, World Rallycross Championship, Formula E, n’andi moko y’amasiganwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Uzabumwana Jean Paul

Byaba Ari byiza cyaneeee peu!✅🆗🤗🤗🤝🤝

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27