Ronaldinho mu banyabigwi bategerejwe i Kigali mu Gikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho 

Ronaldinho mu banyabigwi bategerejwe i Kigali mu Gikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho 

Umunya-Brésil Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye nka Ronaldinho Gaúcho ari mu banyabigwi 30 batangajwe ko bazitabira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho kizabera mu Rwanda mur 2024.

Ku wa Kane, tariki 30 Ugushyingo 2023, muri Serena Hotel ni bwo habaye isangira ry’abafatanyabikorwa mu gutegura iri rushanwa, hanatangazwa abanyabigwi 30 mu 150 bazitabira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago.

Aba banyabigwi bayobowe n’Umunya-Brésil, Ronaldinho Gaúcho wegukanye Ballon d’Or mu 2005 n’Igikombe cy’Isi mu 2002. Uyu yakiniye amakipe arimo Paris Saint-Germain, FC Barcelona na AC Milan ndetse n’andi y’iwabo muri Brésil.

Hari kandi Maicon Douglas, Myamoto, Andrew Cole, Patrice Evra, Emmanuel Eboué, Momahed Mwameja, Juma Mossi, Jomo Sono n’Umunyarwanda Karera Hassan.

Abandi batangajwe ni Laura Georges, Louis Saha, Amanda Dlamini, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla, Kalusha Bwalya, Anthony Baffoe, Jimmy Gatete, Sonny Anderson, Patrick Mboma, Maxwell Cabelino na Wael Gomaa.

Biteganyijwe ko urundi rutonde rw’abanyabigwi bazitabira iri rushanwa rihuza abakinnye ruhago ruzatangazwa muri Gashyantare na Gicurasi 2024.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira iri rushanwa ry’amateka.

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju

Yagize ati: “Dutewe ishema no kwakira Igikombe cy’Isi ndetse n’ibikorwa bigishamikiyeho nk’amahuriro y’uburezi, ubuzima, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ibindi. Nizeye ntashidikanya ko iki gikorwa kizaba icy’amateka.”

Iki gikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ku Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC] n’ibikorwa bigishamikiyeho biteganyijwe kubera i Kigali tariki 1-10 Nzeri 2024.

Iri irushanwa ritazashingira mu kibuga gusa, ahubwo rizinjiriza n’igihugu, binyuze mu bikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Muri iyi mikino y’igikombe cy’Isi hanateguwe inama zitandukanye, ibikorwa by’imyidagaduro birimo kumurika imideli, ibitaramo, amamurikagurisha n’ibindi bizitabirwa n’abarenga 5000.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27