Imbere ya Perezida Kagame APR VC yatangiye neza Shampiyona Nyafurika

Imbere ya Perezida Kagame APR VC yatangiye neza Shampiyona Nyafurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakurikiye umukino, APR VC yatangiyemo neza irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika muri Volleyball “CAVB Men’s Club Championship 2026′ iri kubera mu Rwanda, aho yatsinze Black Rhinos VC yo muri Zimbabwe amaseti 3-0.

Uyu mukino wo mu itsinda A wahujwe n’ibirori byo gutangiza irushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 47 wabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026. Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphaël, yasabye Abanyarwanda kuzaba hafi amakipe azaba ari guhatana mu minsi 10. Ati “Iki gikombe cyageze hano, ntikizahave. Turabasaba ubufatanye bwanyu. Abakinnyi bariteguye kandi bafashijwe na Minisiteri ya Siporo, Guverinoma namwe. Iki gikombe kigomba kuguma aha”.

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko kwakira CAVB Menʼs Club Championship 2026 biri muri gahunda y’ubuyobozi bw’u Rwanda bwo kwakira neza abarugana. Ati “Kwakira iri rushanwa byerekana icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cyo kwakira ibikorwa birimo na siporo.”

Umukino wa mbere kuri uyu munsi wahuje APR VC iri mu makipe ahagarariye u Rwanda, ikina na Black Rhinos yo muri Zimbabwe. Warangiye iyi kipe y’Ingabo yitwaye neza kuko yatsinze iseti ya mbere amanota 25-18 iya kabiri amanota 25-10 mu gihe iya gatatu yayitwaye ku manota 25-11, itangira neza Shampiyona Nyafurika. Biteganyijwe ko amakipe atatu azitwara neza muri iri rushanwa azabona itike yo kuzitabira Shampiyona y’Isi.

Perezida Kagame yitabiriye umukino ufungura ‘CAVB Men’s Club Championship 2026
Perezida Paul Kagame asuhuza abakunzi ba Volleyball bari muri BK Arena
APR FC yatsinze Black Rhinos VC amaseti 3-0 imbere ya Perezida Kagame
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27