Nduhungirehe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mu barebye umukino wa Arsenal

Nduhungirehe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mu barebye umukino wa Arsenal

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, bari mu bakurikiye umukino Arsenal yatsinzemo Manchester United ibitego 2-0.

Uyu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Bwongereza ‘’ Premier League’’ wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukuboza 2024, ubera ku kibuga kuri Emirates Stadium.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston, wari kumwe na bo, yashimiye Arsenal ku bwo kubona amanota yanakinnye umukino mwiza.

Bari kumwe kandi n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru akaba yaranabaye rutahizamu wa Arsenal mu myaka 20 ishize ari we Umunya Nigeria Nwankwo Kanu.

Arsenal FC ni imwe mu makipe afitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda binyuze muri Gahunda ya ‘Visit Rwanda’, aho iyi kipe yamamaza ubukerarugendo bwarwo ndetse yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

MInisitiri Nduhungirehe ari kumwe n’Umunyabigwi wa Arsenal Nwankwo Kanu
Arsenal yatsinze Manchester United ibitego 2-0
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27