Volleyball : Ikipe ya APR VC na RRA VC zaserukiye u Rwanda mu mikino y’Afurika

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 19, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image
Ikipe ya RRA VC

Kuva taliki  19 Gicurasi  kugeza 01 Kamena 2022 mu mujyi wa Kelibia muri Tunisia hazabera imikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore  « African Women’s Volleyball Club Championship 2022 ».

Iri rushanwa ribaye nyuma y’imikino y’Afurika  mu bagabo  “Men’s African Volleyball Clubs Championship 2022” nayo  yeberaga muri Tunisia kuva taliki 08 kugeza 16 Gicurasi 2022.

Muri iyi mikino, ikipe ya APR VC na RRA VC ni zo yaserukiye u Rwanda aho   zahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane taliki 19 Gicurasi 2022 zerekeza muri Tunisia.

Ikipe ya RRA VC yaherukaga muri iyi mikino muri 2019 aho yasoreje ku mwanya wa 10 naho APR VC  yo yaherukagayo muri 2017 na yo ikaba yarasoreje ku mwanya wa 10. Ikipe ya RRA VC kugeza ubu ni ifite agahigo ko kwitwara neza muri iyi mikino kuko muri 2018 yasoreje ku mwanya wa 5.

Abakinnyi amakipe yombi azifashisha

APR VC: Uwera Lea, Uwera Prisca, Kabatesi Judith, Mukamana Denyse,Dusabe Flavia, Musabyemariya Donatha, Uwiringiyimana Albertine, Mushimiyimana Espérance, Bayija Yvonne, Nyirahabimana Marie Divine, Munezero Valentine, Uwimana, Mukantambara Seraphine na Musabyimana Penelope.

Umutoza mukuru ni Siborurema Florien akaba yungirijwe na Umutesi Rubayiza Marie Josée.

Ikipe ya APR VC

RRA VC: Nishimwe Claire, Ndagijimana Iris, Muhoza Louise,Akimanizanye Ernestine, Musaniwabo Hope, Izabayo Regine, Gaoleseletse Gasekgorwe, Uwamariya Jacqueline, Yankurije Francoise, Teta Zulfat, Nzamukosha Olive, Umutesi Marie Paul na Uzamukunda Fillette.

Umutoza mukuru ni Mudahinyuka Christophe uzaba yungirijwe na Kabila Marie Chantal.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 19, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE