Visi Perezida wa mbere wa CNOSR , Umulinga azakomeza kuyobora kugeza manda irangiye

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 28, 2023
  • Hashize imyaka 4
Image
Visi Perezida wa mbere wa CNOSR, Umulinga Alice

Muri Gicurasi 2021 ni bwo hatowe Komite nyobozi nshya ya Komite Olempike y’u Rwanda « CNOSR » yari iyobowe na Uwayo Theogene. Mu Gushyingo 2022, Uwayo yeguye kuri uyu mwanya.

Taliki 22 Mutarama 2023 muri Lemigo Hotel  habereye  inama y’Inteko Rusangengarukamwaka isanzwe ya Komite Olempike y’u Rwanda maze Inteko Rusange  yemeza  ubwegure bw’uwari Perezida inemeza ko Visi Perezida wa mbere, Umulinga Alice akomeza inshingano zo kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda kugeza manda irangiye.

Iyi Komite nyobozi yari yatorewe manda y’imyaka 4 bikaba bivuze ko amatora ya Komite nyobozi nshya ya Komite Olempike y’u Rwanda azaba muri 2025.

Indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama y’Inteko Rusange, hemejwe raporo y’ibikorwa bya Komite Olempike by’umwaka wa 2022, n’igenabikorwa ryayo ry’umwaka wa 2023. Hemejwe raporo y’icungamutungo rya Komite Olempike y’umwaka wa 2022, n’ingengo y’imari yayo ya 2023.

Inteko rusange yemeje raporo y’imikino yo kwibuka “GMT 2022”, inatora abagize Komite yo gutegura “GMT 2023”, ari bo  Sharangabo Alexis Oly, Ingabire Assia, Murema Jean Baptiste, Uwiragiye Marc na Mukeshimana Assumpta.

Inteko rusange yakiriye kandi yemeza abanyamuryango bashya ari bo Rwanda Badminton Sports Federation “RBSF”, Rwanda Golf Union na  Rwanda Olympians Organization .

Perezida wa wa Rwanda Badminton Sports Federation “RBSF”, Muhama Alphonse
Umubitsi wa Rwanda Golf Union, Karekezi Oscar
Perezida wa Rwanda Olympians Organization, Sharangabo Alexis

Hemejwe Perezida wa Académie Nationale Olympique, Kayiranga Albert.

Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike, Umulinga Alice yatangaje ko iyi ari inama y’Inteko Rusange isanzwe  aho  abanyamuryango barebera hamwe ibikorwa byakozwe mu mwaka usojwe  ndetse n’ibiteganyijwe mu mwaka ukurikiyeho.

Agaruka ku bikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka wa 2023, Umulinga  yavuze ko  umwaka utaha hari imikino Olempike   « Paris 2024 » uyu mwaka rero akaba ari bwo hateganyijwe imikino itandukanye mpuzamahanga yo  gushaka itike.

Yakomeje avuga ko binyuze mu kigega gitegura inkunga za Komite Olempike «Olympic Solidarity» hari gahunda barimo yo gutegura abakinnyi kugira ngo bazashore kwitabira  imikino Olempike  barimo abakina  umukimo w’amagare « Cycling », Taekwondo ndetse n’imikino ngororamubiri « Athletics ».

Ati : «  Aba ni bo barimo guhabwa inkunga yo kubategura kugira ngo bazabone itike y’imikino Olempike 2024 ».

Visi Perezida wa CNOSR, Umulinga agaruka ku banyamuryango bashya bakiriwe yavuze ko  Badminton na Golf ari  imikino izanzwe ikinwa hano mu Rwanda, kuba rero bakiriwe bigiye gufasha mu guteza imbere  no kuzamura imikino mu Rwanda muri rusange.

Hakiriwe kandi ihuriro ry’abaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike «Rwanda Olympians Organization », aha Umulinga yagaragaje ko  inshingano nyamukuru za Komite Olempike  harimo gutegura abitabira imikino Olempike kuba rero abayikinnye  barishyize hamwe bakaba babaye n’abanyamuryango  ari byiza kuko bazafatanya mu gutegura  barumuna babo bazitabira imikino Olempike.

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 28, 2023
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE