Umuyobozi Mukuru wa Polisi yakiriye Minisitiri w’Umutekano wa Centrafrique

Umuyobozi Mukuru wa Polisi yakiriye Minisitiri w’Umutekano wa Centrafrique

IGP Felix Namuhoranye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yakiriye mu biro bye itsinda riyobowe na Michel Nicaise Nassin, Minisitiri w’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique wagiriye uruzinduko ruzamara icyumweru mu Rwanda.

Ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, Kacyiru, kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024.

Michel Nicaise Nassin, Minisitiri w’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique ari kumwe na General Landry Ulrich Depot, Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori muri icyo gihugu.

Nicaise Nassin n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro by’aba bayobozi byitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, CP George Rumanzi n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

U Rwanda rusanganywe abapolisi basaga 700 muri Centrafrique bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, barimo umutwe wihariye ugizwe n’abapolisi 140 bashinzwe kurinda abayobozi.

Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori, Generali Landry Depot, mu kwezi kwa cumi 2023 yabwiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ko bashimira ubuyobozi bw’u Rwanda by’umwihariko uruhare rugira mu kubaka inzego z’umutekano muri Centrafrique cyane ko abapolisi n’abajandarume 50 bari ku masomo ya gipolisi mu Rwanda.

Amafoto: RNP

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27