Umutungo kamere ubyazwe umusaruro uteza imbere Afurika – Dr. Nsengiyumva
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yavuze ko kuba Umugabane wa Afurika ukungahaye ku by’ingenzi kandi by’ibanze nk’umutungo kamere urimo ubutaka, ikirere cyiza byafasha kuzamura umusaruro kandi bisaba ko hashyirwa imbere iterambere ry’uwo mugabane, abantu bagakora vuba na bwangu bagamije iterambere ry’abawutuye.
Yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (AFS Forum 2026) iri kuba ku nshuro ya 20, ihuje abantu barenga 5 000 baturutse mu bihugu birenga 50, ahareberwa hamwe icyafasha Afurika mu kubaka ubudahangarwa mu bijyanye n’uruhererekane rw’ibiribwa, hibandwa ku guhanga imirimo no kubyara inyungu ku Banyafurika.
Yavuze ko ari umwanya mwiza wo kungurana inama no guhanga udushya n’ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi, Afurika ikihaza mu biribwa.
Yagize ati: Tugomba kubyaza umusaruro uwo mutungo dufite ndetse umusaruro ukaba iterambere ry’Abanyafurika bose. Amahirwe ari imbere yacu, igikenewe cyihutirwa ni ukugira icyo dukora.” Yavuze ko Afurika ikungahaye ku by’ibanze bikenewe, ngo abayituye bihaze banasagurire n’andi masoko.
Ati: “Afurika ifite umutungo udasanzwe, ari ubutaka bunini, amazi, izuba n’abaturage bakiri bato bafite imbaraga, bashobora kuzana impinduka mu kwihaza mu biribwa. Nyamara, nubwo dufite ibyo byose, dukomeje guhura n’inzara no kutihaza mu biribwa. Mu 2025, Abanyafurika bagera kuri miliyoni 309 bagizweho ingaruka n’inzara, hafi 20% by’abaturage ba Afurika. Kandi nanone abagera kuri 57% bahuye n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu buryo bugereranyije cyangwa se bukomeye.”
Dr. Nsengiyumva yavuze ko iyo nama ari urubuga ruhamye rwo kuganira ku cyakorwa ngo Afurika yihaze mu biribwa. Yagize ati: “Mu myaka makumyabiri ishize, iyi nama ni urubuga rwahuje abayobozi mu rwego rwa politiki, abahinzi, abacuruzi, abashoramari, abashakashatsi, abafatanyabikorwa mu iterambere, abagore n’urubyiruko, mu cyerekezo kimwe cyo guhindura ubuhinzi Afurika ikihaza mu biribwa.”
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikomoza ku kubona ibiryo byuje intungamubiri kuri buri muryango, hagahangwa imirimo ihesha agaciro urubyiruko kimwe no kwagura amahirwe ku bagore mu buryo bw’uruhererekane rwongera agaciro uhereye ku musaruro no kuwubyaza umusaruro, kuwuhunika no kuwugeza hirya no hino, ibyo kandi bijyana no kuzamura uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ubukungu.
Yavuze ko kugira ngo bigerweho hahindurwa uburyo ubuhinzi bukorwamo, urubyiruko ntirubone uru rwego nk’aho ari amahitamo ya nyuma, ahubwo ari amahirwe y’ubukungu, ubuhinzi butanga inyungu, hakabaho kwihangira imirimo no guhanga udushya biganisha ku iterambere.
Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ushinzwe Ubuhinzi, Iterambere ry’Icyaro, Ubukungu n’Ibidukikije birambye, Moses Vilakati, yavuze ko Afurika igomba kugabanya ibiryo bitumizwa mu mahanga no guhindura umusaruro w’ubuhinzi mo amahirwe ku bahinzi bo ku mugabane.
Yagize ati: “Afurika igomba kuba itunganya neza ibiribwa ubwayo, aho kuba itumiza ibikomoka mu mahanga.”
Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba na Perezida w’Ihuriro Nyafurika ku iterambere ry’Ubuhinzi (AGRA), yavuze ko ubuhinzi bwa Afurika bugomba kubamo impinduka.
Ati: “Afurika igomba kurenga gusa guhinga ibiribwa byinshi no gukurikirana impinduka zimbitse mu guhindura imikorere y’urwego rw’ubuhinzi.”


