U Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano ane y’imikoranire

U Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano ane y’imikoranire

U Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zirimo urw’Ubuzima, Ubuhinzi, Uburezi n’Imiyoborere y’Inzego z’Ibanze.

Aya masezerano yashyizweho umukono mu Nama ya 12 ya Komisiyo Ihuriweho igamije guteza imbere ubutwererane bw’ibihugu byombi yabereye i Kampala muri Uganda guhera tariki ya 20 Kugeza ku ya 22 Mata 2026.

Mu rwego rw’ubuzima amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana na mugenzi we wa Uganda, Dr. Jane Ruth Aceng Ocero agamije kubaka ubudahangarwa bwo guhangana n’ibyorezo, guhugura abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi no gushyira hamwe mu bikorwa by’ingenzi muri uru rwego.

Iyi nama yibanze ku mikoranire mu bya gisirikare n’umutekano, iterambere ry’ibikorwaremezo, imiyoborere y’urwego rw’abinjira n’abasohoka, ubufatanye hagati ya polisi z’ibihugu byombi, uburezi n’ibindi.

Impande zombi zagaragaje ko ibihugu by’u Rwanda na Uganda bizongera imbaraga mu bufatanye mu nzego zirimo igisirikare, ubucuruzi, ibikorwa remezo, ibijyanye n’abinjira n’abasohoka no kubaka ubushobozi bw’abaturage.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yatangaje ko ibihugu byumvikanye gukemura imbogamizi zigaragara mu bucuruzi, no gukorana mu rwego rw’ubuhinzi, inganda, ubwubatsi n’ibikorwa remezo.

Yagize iti “JPC2026 ya Uganda n’u Rwanda yagaragaje umubano wa kivadimwe uri hagati y’impande zombi n’ubushake bwa politiki buri hagati yabyo.”

Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe kinini uhagaze neza. Ushingira ahanini ku bufatanye mu nzego zirimo iz’umutekano ndetse n’ubucuruzi.

Inama ya 12 ya Komisiyo Ihuriweho hagati y’u Rwanda na Uganda yasize basinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego enye
Ba Minisitiri b’Ubuzima bashyira umukono ku masezerano y’imikoranire
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27