U Rwanda na Qatar bikomeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

U Rwanda na Qatar bikomeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yakiriye Nyakubahwa Mansoor Ali Al-Hajri, Ambasaderi wa Leta ya Qatar,  Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

‎Ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeje gutera imbere, cyane cyane mu bwikorezi bwo mu kirere, umutekano, ishoramari n’ubukerarugendo. ‎U Rwanda na Qatar bifitanye umubano umaze gushinga imizi mu nzego zitandukanye.

‎Ibihugu byombi byagiye bisinya amasezerano agamije kwagura no kunoza umubano, nko ku wa 12 Gashyantare 2025, hasinywe imbanzirizamushinga iteganya gukuriraho visa abaturage b’ibihugu byombi.

‎Sosiyete z’indege z’Ibihugu byombi, RwandAir na Qatar Airways zifitanye imikoranire

‎Qatar ifite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Karere Bugesera, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

‎Mu Rwego rw’umutekano, Polisi y’u Rwanda n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar, Lekhwiya, byasinye amasezerano y’imikoranire agamije gushimangira ubufatanye bw’impande zombi mu byerekeye umutekano no guhangana n’ibyaha.

‎Muri uyu mwaka, Qatar yemeye umushinga w’itegeko ryemerera abafite pasiporo zisanzwe z’u Rwanda kwinjira muri icyo gihugu batabanje gusaba visa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27