Amb Nduhungirehe yashyikirije Perezida wa Djibouti Ismail ubutumwa bwa Perezida Kagame

Amb Nduhungirehe yashyikirije Perezida wa Djibouti Ismail ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yashyikirije Perezida wa Djibouti Ismail Omar Guelleh ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, ibiganiro byabo byagarutse kuri kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) muri manda ye nshya.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026, aho abo ba Minisitiri bombi basuzumye uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze.

Abo bayobozi bombi, bagiranye ibiganiro byibanze ku mibanire y’ibihugu byombi hagati y’u Rwanda na Djibouti n’uburyo bwo gushimangira ubufatanye mu nzego z’inyungu rusange.

U Rwanda na Djibouti ni ibihugu bifitanye umubano mwiza ndetse muri Gicurasi 2024, Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda na Djibouti.

Umubano w’u Rwanda na Djibouti ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukerarugendo, amahugurwa mu byerekeye dipolomasi, ubwikorezi bwo mu kirere, ishoramari, ikoranabuhanga n’urw’abinjira n’abasohoka no gukurikiraho abadipolomate ikiguzi cya ‘visa’.

Ibihugu byombi byahanye ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari.

Mu 2013, Djibouti yahaye u Rwanda ubutaka bwa hegitari 20 n’izindi hegitari 20 mu 2017, bwose bukaba ari ubwo gukoreraho ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari, kandi muri Werurwe 2016, u Rwanda na rwo rwahaye Djibouti ubutaka bungana na hegitari 10 mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Guverinoma ya Djibouti mu mwaka wa 2021 ibinyujije mu cyambu cyayo gifite mu nshingano gukurikirana iby’inganda kizwi nka DPFZA (Djibouti Ports and Free Zones Authority) bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hamwe na Sosiyete ‘Prime Economic Zone’ (PEZ) yerekeranye no kubyaza umusaruro ubutaka u Rwanda rwahaye iki gihugu.

Icyo gihe Umuyobozi wa DPFZA, Omar Hadi Aboubaker, yatangaje ko ubwo butaka ari bimwe mu bizafasha kwagura ibikorwa by’ishoramari.

Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yashyikirije Perezida wa Djibouti Ismail Omar Guelleh ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27