Triathlon:  RFT yatangiye gutoza no gusobanurira abakiri  bato uyu mukino

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 22, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Hashize imyaka 8 umukino wa Triathlon utangiye gukinwa mu Rwanda. Uyu mukino ubusanzwe ukomatanya imikino 3 ari yo Koga, kwiruka no kunyonga igare.

Zimwe mu mbogamizi ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda “RTF” ryahuye nazo  ni uko  abitabira bamwe baba badashobora gukina iyi mikino yose aho uzi Koga aba atazi kunyonga igare cyangwa uzi kwiruka akaba atazi Koga.

Ubwo hatorwaga Komite nyobozi nshya ya RTF muri Werurwe 2022, Perezida wa RTF, Mbaraga Alexis yagaragaje ko uyu  mukino utaramara igihe kinini utangiye gukinwa mu Rwanda ariko kugira ngo utere imbere abawukina bagomba gutangira ari bato kuko umwana ukiri muto aba ashobora gukora byose. Akaba yarijeje ko bagiye  kubishyiramo imbaraga abakiri bato bagatangira kwiga  uyu mukino.

Muri iyi gahunda, kuri Olympic Hôtel Kimironko  habereye igikorwa cyamaze amezi atatu aho abana 103  bari hagati y’imyaka 8 na 15  bigishijwe umukino wo Koga ndetse bakanasangizwa bimwe mu by’ingenzi ku mukino wa Triathlon muri rusange.

Perezida wa RTF, Mbaraga Alexis

Taliki 11 Nzeri 2022 ni bwo basoje bakora n’amarushanwa mu rwego rwo kureba abafite impano kurusha abandi. Aba bana barushanyijwe mu koga “Butterfly”, “Freestyle”  na “Breaststoke”.

 Ubuyobozi bwa RTF butangaza ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza kuko bizatuma  mu minsi iri imbre bagira abakinnyi benshi kandi beza bafite ubushobozi bwo kurushanwa ku rwego mpuzamahanga kuko bateguwe bakiri bato. Bashimira kandi ababyeyi uburyo bakomeje gukundisha abana gukora siporo bakiri bato.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 22, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE