Triathlon: Mutijima  na Uwizeye  begukanye « Nyanza Cultural Duathlon National Championship 2022 »

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 7, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Ku wa Gatandatu  taliki 05 Ugushyingo 2022, ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF” ku bufatanye n’abaterankunga batandukanye bateguye isiganwa ryabereye mu Karere ka Nyanza «Nyanza Cultural Duathlon National Championship 2022 »

Iri siganwa ryazengurutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Nyanza, abasiganwa bakoze intera ya kilometero 7.5 mu kwiruka n’amaguru ndetse na kilometero  20 mu kunyonga igare.

Mu bagabo, Mutijima François yegukanye umwanya wa mbere, ku mwanya wa kabiri haza Hakizimana Félicien naho ku mwanya wa 3 haza Gatete Vital.

Mutijima François wegukanye umwanya wa mbere

Mu bagore, Uwizeye Valentine wegukanye isiganwa riheruka ryabereye i Rwamagana yongeye kwitwara neza yegukana  isiganwa ryabereye mu Karere ka Nyanza. Ku mwanya wa kabiri haje Mutimukeye Saidat na ho ku mwanya wa 3 haza Mukamuhire Irene.

Uwizeye Valentine wegukanye umwanya wa mbere

Mu basiganwe kandi harimo abakoresheje  amagare asanzwe aho Nizeyimana Eric ukinira ikipe ya Gicumbi  yegukanye umwanya wa mbere.

Nizeyimana akaba yaravuze ko bwa mbere yitabiriye irushanwa ry’i Rwamagana akaba uwa kabiri, kuri iyi nshuro akaba yari yaje yikuyemo ubwoba  bituma  aba uwa mbere.

Nizeyimana Eric witwaye neza mu bakoresheje igare risanzwe

Akomeza avuga ko nyuma yo kumuhemba byamuteye ishyaka ndetse banijejwe ko bazabagurira amagare meza ku buryo namara kuribona azitwara neza kurushaho.

Muri iri siganwa kandi mu cyiciro cy’abafite ubumuga, uwitwa Rukundo Augustin yitwaye neza aho yakinnye isiganwa ryose akarisoza.

Rukundo Augustin

Mu bakuze, Ndayambaje Alexis  ni we witwaye neza.

Ndayambaje Alexis 

Mu bandi bashimiwe harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa  Busasamana ahabereye irushanwa, Bizimana Egide wakinnye irushanwa akanarisoza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide (uwa kabiri iburyo)

Perezida wa “RTF”, Mbaraga Alexis yatangaje ko irushanwa muri rusange ryagenze neza kuko nta mpanuka yabaye. Yakomeje avuga ko  ubwitabire bwari bwinshi  bigaragaza ko abantu bakunze uyu mukino.

Mbaraga akomeza agira ati : “Nyuma yo kwereka abantu umukino ikigomba  gukurikiraho ni ugusobanura amategeko yawo.”

Perezida wa “RTF”, Mbaraga Alexis

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme nyuma y’iri rushanwa ryari ribereye  muri aka Karere   ku nshuro ya gatatu  yatangaje ko bishimiye ko ryagenze neza kuko bituma abatuye aka Karere bishima ndetse n’abakinnyi b’aka Karere babona  umwanya wo guhangana n’abandi kugira ngo barebe urwego bariho.

Yakomeje agira ati : “Ni irushanwa twakiriye neza kandi tuzahora twakira igihe cyose  kuko ryabaye ngaruka mwaka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme

Meya w’Akarere ka Nyanza avuga ko bagiye gushyira ingufu mu ikipe y’aka Karere. Ati: “Twabonye Karongi na Gicumbi  bafite ikipe, natwe  tugiye kubishyiramo imbaraga kugira ngo  n’ikipe yacu  ijye ikora imyitozo ibone n’ibikoresho, tuzafatanya n’abakinnyi dufite batari babi ariko bagomba kongera imbaraga kugira ngo bitware neza.”

Biteganyijwe ko umwaka w’imikino muri Triathlon uzasozwa n’irushanwa rizabera i Kigali taliki 18 Ukuboza 2022 aho abasiganwa bazakora intera ndende mu rwego rwo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga.

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 7, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE