Triathlon: Iradukunda yegukanye irushanwa ritangiza umwaka w’imikino wa 2023
Abakuru (25,750 km)
1. Iradukunda Eric 1h09′
2. Dusabe Claude 1h10’50″
3. Ishimwe Hertier 1h13’09”
Abatarengeje imyaka 17 (25,750 km)
1. Munyaneza Arthur 1h20’17”
2. Byiringiro Christian 1h22’19”
3. Byamungu David 1h31’22”
Iradukunda Eric ukinira ikipe ya CS Karongi ni we wegukanye irushanwa rifungura umwaka w’imikino muri Triathlon “Rubavu Triathlon National Championship 2023”.
Iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Rubavu ku wa Gatandatu taliki 18 Gashyantare 2023 ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 18 mu bagabo aho bari mu byiciro bibiri, abakuru ” Men Elite” n’icyiciro cy’abatarengeje imyaka 17.
Abasiganwe babanje koga intera ya metero 750, bakurikizaho kunyoga igare kilometero 20 hanyuma basoza basiganwa n’amaguru kilometero 5 (25,750 km).
Mu bakuru “Men Elite”, Iradukunda Eric yegukanye umwanya wa mbere aho yakoresheje isaha 1 n’iminota 9. Ku mwanya wa kabiri haje Dusabe Claude wakoresheje isaha 1, iminota 10 n’amasegonda 50 naho ku mwanya wa 3 haza Ishimwe Hertier wakoresheje isaha 1, iminota 13 n’amasegonda 9. Aba bakinnnyi bose bakaba bakinira ikipe ya CS Karongi.




Nyuma yo kwegukana iri siganwa rya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2023, Iradukunda Eric yatangaje ko ryagenze neza muri rusange nubwo mu mazi bahuye n’ikibazo cy’umuyaga ariko ahandi nta kibazo.
Yakomeje avuga ko icyo yarushije bagenzi be ari imyitozo ndetse no kuba ikipe ye ibitaho muri byose.
Iradukunda yavuze ko agiye gukomeza imyitozo kugira ngo azitware neza mu irushanwa ritaha rizabera mu Karere ka Karongi.
Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 17, uwegukanye isiganwa ni Munyaneza Arthur ukinira ikipe ya Rubavu SC akaba yarakoresheje isaha 1, iminota 20 n’amasegonda 17, ku mwanya wa kabiri haje Byiringiro Christian ukinira ikipe ya CS Karongi aho yakoresheje isaha 1, iminota 22 n’amasegonda 19 naho Byamungu David ukinira Rubavu SC asoreza ku mwanya wa gatatu akoresheje isaha 1, iminota 31 n’amasegonda 22.



Perezida wa CS Karongi, Uwiringiyimana François yatangaje ko intego bihaye ari uguteza imbere umukino wa Triathlon.
Yakomeje avuga ko bategura abakinnyi kugira ngo babashe guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Uwiringiyimana yatangaje ko iyi kipe yatangijwe n’ abantu ku giti cyabo ariko ubu Akarere ka Karongi kabafasha ibishoboka byose kandi bafite n’intego yo kuzategura irushanwa ryabo bafatanyije.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF”, Mbaraga Alexis yatangaje ko iri rushanwa ryagenze neza kuko iyo abakinnyi bagiye mu mazi, bakanyonga igare bagasoza ntawukoze impanuka biba byagenze neza.

Iri rushanwa ntabwo ryitabiriwe mu cyiciro cy’abagore, Mbaraga yavuze ko abagore bagifite ikibazo mu Koga. Ati: ” Mubona ko iyo twakinnye icyiciro cyo kunyoga igare no kwiruka n’amaguru (Duathlon) bitabira, mu Koga niho hari ikibazo ariko turimo gushakisha abakiri bato babishoboye”.
Mbaraga yavuze ko muri rusange hakiri byinshi byo gukora ariko bishimira ko abakiri bato barimo kugenda bamenya uyu mukino igisigaye ari ukubafasha kuzamura impano zabo.
Aya marushanwa akaba ategurwa na RTF ku bufatanye n’abaterankunga batandukanye barimo Sanlam, Coca Cola ndetse n’Ikigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda “Rwanda Stock Exchange”.
Irushanwa ritaha rizabera mu Karere ka Karongi taliki 18 Werurwe 2023.









