Tour du Rwanda 2026: Hatangajwe abakinnyi ba Team Rwanda bayobowe na Byukusenge Patrick
Umutoza wa Team Rwanda, Sempoma Félix, yatangaje abakinnyi batanu bazakina irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda 2026, bayobowe na Kapiteni wabo, Byukusenge Patrick, ugiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya 14.
Iri siganwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga rizatangira ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026.
Team Rwanda ni imwe mu makipe atatu azahagararira u Rwanda muri iri siganwa rizakinwa n’amakipe 18.
Kuri uyu wa Gatatu, iyi kipe itozwa na Félix Sempoma yashyize hanze abakinnyi batanu bazakina iri rushanwa bayobowe na Byukusenge Patrick uzarikina ku nshuro ya 14.
Abandi ni Nsengiyumva Shemu, Tuyizere Etienne, Nkundabera Eric na Ufitimana Shadrack uzaba ari inshuro ya mbere nyuma kuzamurwa avuye mu ngimbi.
Kuva mu 2019, Tour du Rwanda igiye ku rwego rwa 2,1, nta Munyarwanda urayegukana ndetse Mugisha Moïse ni we mukinnyi rukumbi wo mu rw’imisozi 1000 wegukanye ‘étape’, aho yabikoze mu 2022.
