Tennis: Ikipe y’u Burundi yatsinze u Rwanda mu mikino y’umunsi wa kabiri

Tennis: Ikipe y’u Burundi yatsinze u Rwanda mu mikino y’umunsi wa kabiri

Ku munsi wa  kabiri w’irushanwa ry’Akarere ka 4 mu mukino wa Tennis mu batarengeje imyaka 12 mu bahungu n’abakobwa “2022 East African Junior Teams Competitions U-12” ririmo kubera mu Rwanda, ikipe y’u Burundi yitwaye neza itsinda u Rwanda mu byiciro byombi.

Imikino y’umunsi wa kabiri yabaye kuri uyu wa Kane taliki 29 Mata 2022 muri IPRC Kigali aho irushanwa ririmo gukinirwa.

Mu bahungu, Gatutu Nolan (Burundi) yatsinze Rutayisire Calvin amaseti 2-0 (6-2 na 6-1) nyuma Niyibizi Jedekia atsinda Niyimbona Colin (Burundi)  amaseti 2-0 (6-0 na 6-2).

Hagombaga gukurikiraho umukino wa babiri “Double”, Gatutu Nolan na Muterampuhwe Dan (Burundi) batsinze Niyibizi Jedekia na Rutayisire Calvin amaseti 2-1 (6-7, 6-4 na 13-11). Ikipe y’u Burundi ni yo yegukanye intsinzi.

Mu bakobwa, Kezakimana Ceila (Burundi)  yatsinze Isheja Hope amaseti 2-0 (6-0 na 6-0). Irakoze Yusra (Burundi)  nawe  atsinda Muhawenimana Sapuna amaseti 2-0 (6-1 na 6-4)

Mu gukina ari babiri, Kezakimana Ceila na Ishimwe Ange Bebita batsinda Iradukunda na Muhawenimana Sapuna  amaseti 2-0 (6-1 na 6-0). Ikipe y’u Burundi yegukanye intsinzi (3-0).

Mu yindi mikino yabaye, mu bahungu, Tanzania yatsinze Kenya 3-0 naho mu bakobwa, Tanzania itsinda Uganda 2-1.

Imikino irakomeza kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Mata 2022 hakinwa imikino y’umunsi wa 3 aho mu bahungu ikipe y’u Rwanda ikina na Kenya naho mu bakobwa igakina na Uganda. Indi mikino iteganyijwe, mu bahungu, Uganda irakina n’u Burundi naho mu bakobwa Kenya  ikine n’u Burundi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27