Tennis: Abatoza baturutse muri USA n’i Burayi mu kuzamura impano z’abato

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuva tariki 20 Ukwakira 2023, Umuryango ugamije kuzamura impano z’abakiri bato mu Rwanda “Tennis Rwanda Children’s Foundation (TRCF)” wakiriye abatoza b’inzobere muri uyu mukino baturutse muri USA n’i Burayi aho baje muri gahunda yo gufasha mu kuzamura impano z’abakiri bato mu Rwanda.

Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye bwa TRCF na International Tennis Club of Canada. Aba batoza barimo Bruce Lipka uherutse gutwara igihembo cy’umutoza mwiza ku Isi mu 2023 akaba ari we watozaga ikipe yegukanye USA Open 2023 mu bagore bakina ari babiri. Hari Caerwyn Evans usanzwe atoza muri Australia, Federico Camacho wabaye umukinnyi ukomeye ubu akaba ari umutoza.

Hari kandi Hana Guy utoza abana mu Budage, uyu akaba yarabaye umukinnyi ukomeye, akomoka muri New Zealand ndetse akaba ari n’umugore wa Steve Guy nawe wabaye umukinnyi ukomeye wa Tennis.

Ubusanzwe TRCF yatangiye ibikorwa muri Vision City mu Mujyi wa Kigali ariko igenda yagura ibikorwa yaba muri Kigali ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu.

Tariki 22 Ukwakira 2023, aba batoza bari kumwe n’abayobozi ba TRCF basuye ishuri rya Les Colombes mu Karere ka Bugesera bifatanya n’abana biga muri iki kigo ahari ndetse n’umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard.

Kuri uwo munsi kandi bifatanyije n’abana bo mu Busanza mu Mujyi wa Kigali.

Tariki 23 Ukwakira 2023, aba batoza basuye abana bitoreza muri La Colombiere mu Mujyi wa Kigali naho tariki 25 Ukwakira 2023 bitabira igikorwa cyo gutangiza ishami rishya rya TRCF mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ubwo aba batoza bari kumwe n’abana mu Busanza

Uretse gutanga ubumenyi butandukanye yaba ku bana ndetse n’abatoza b’imbere mu gihugu, izi nzobere zaje mu Rwanda zizanye n’ibikoresho by’umukino wa Tennis bifite agaciro ka miliyoni zisaga 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umulisa Joselyne watangije TRCF yishimiye kwakira aba batoza kuko biri muri gahunda bari bihaye kandi ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza kugira ngo bazamure umukino wa Tennis cyane cyane bahereye mu bakiri bato.

Ubwo hatangizwaga ishami rishya rya TRCF mu Karere ka Ngoma

Phil Cox ukuriye “International Tennis Clubs” akaba ari mu nama y’Ubutegetsi wa TRCF yagaragaje ko aba batoza bose bafite ikintu kinini bakora mu kuzamura impano z’abakiri bato mu mukino wa Tennis mu Rwanda. Yakomeje avuga ko bazakomeza ibi bikorwa byo gutoza abana kugeza bavuyemo abakinnyi b’ibihangange.

Kugeza ubu TRCF ifite abana bagera kuri 700 mu gihe yatangiranye abana 7. Umulisa Joselyne avuga ko barimo kuvugana n’inzego zirimo Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” ku buryo habaho ubufatanye hakubakwa ibibuga, kuko ari kimwe mu mbogamizi zihari mu iterambere ry’uyu mukino.

Ubwo bari mu Karere ka Bugesera

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE