Tennis: Abana 65 ni bo batoranyijwe muri gahunda yo gushaka abafite impano
Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF” ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda ku nkunga ya “Olympic Solidarity” binyuze muri gahunda yo gutegura abakinnyi bakiri bato “Youth Athlete Development Programme 2021-2024”, taliki 12 na 13 Ugushyingo 2022 muri IPRC Kigali habereye igikorwa cyo gutoranya abana bakiri bato bafite impano kugira ngo bategurwe bazaserukire u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.
Iyi gahuda igamije gutegura abazitabira imikino y’Afurika y’urubyiruko izabera muri Lesotho muri 2024 ndetse n’imikino Olempike y’urubyiruko izabera muri Senegal muri 2026.
Muri iki gikorwa hitabiriye abana 65 bafite hagati y’imyaka 8 na 14 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu maze RTF ihitamo kubagumana bose kugira ngo bakomeze bakurikiranwe nk’uko byemejwe na Rutiyomba Eustache usanzwe ari Visi Perezida wa RTF , akaba ari na we wari ukuriye iki gikorwa.

Perezida wa RTF, Karenzi Théoneste yavuze ko aba bana batoranyijwe bazafatanya na Komite Olempike y’u Rwanda kubategura mu myaka itatu iri imbere kugira ngo bazaserukire igihugu.
Yakomeje avuga ko bibasigiye ishusho y’uko bafite abana benshi bafite impano kandi ko na gahunda bihaye yo kuzamura abana bato, iri ku rwego rushimishije kandi bibaha amahirwe yo kuzabona abana bafite impano mu myaka iri imbere.
Perezida wa RTF, Karenzi ashimangira ko mu rwego rwo gutegura aba bana batangiye kuganira na Komite Olempike y’u Rwanda kugira ngo barebe uko aba bana batoranyijwe bazongera guhura mu kiruhuko cyo mu kwezi k’Ukuboza 2022 nibinashoboka bazongere babagarure mu kiruhuko cyo muri Mata 2022 nyuma mu kiruhuko kirekire muri Nyakanga na Kanama 2023 bazabe bamaze kubona abafite impano kurusha abandi, ubundi bajye babikora kuriya kugeza igihe bazajya guserukira igihugu.
Kajugiro Fidèle Sebarinda, ushinzwe iterambere rya Siporo muri Komite Olempike y’u Rwanda atangaza ko iki gikorwa cyagenze neza ndetse anashimangira ko ku bufatanye n’abatekinisiye ba RTF, aba bana batoranyijwe bazakomeza kwitabwaho no gukurikiranwa.

Akomeza avuga ko ababishinzwe bazakomeza gukurikirana aba bana babatoza ndetse banabaha n’ibindi bikenewe kugira ngo muri 2026 bazabe bari ku rwego rwo guhangana mu irushanwa mpuzamahanga.
Iki gikorwa cyo gushaka abana bakiri bato bafite impano muri Tennis, kitabiriwe n’abana b’abahungu n’abakobwa bafite hagati y’imyaka 8 na 14, baturutse mu makipe agera kuri 7 ari yo Birunga TC (Musanze), CIMERWA TC (Bugarama-Rusizi), Cercle Sportif de Butare (Huye) Cercle Sportif de Kigali (Kigali), Amahoro TC (Kigali), Kanombe TC (Kigali), Ecology TC na Academy TC (IPRC Kigali).




