Sports Chanbara: Nkuranyabahizi ari mu bazamuwe mu ntera

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 16, 2023
  • Hashize imyaka 4
Image

Abakinnyi 4 bakina umukino njyarugamba wo kurwanisha inkota ufite inkomoko mu Buyapani “Sports Chanbara” barimo Nkuranyabahizi Noel bazamuwe mu ntera.

Ku Cyumweru taliki 12 Werurwe 2023 muri Sports View i Remera habereye  amahugurwa ndetse  no kuzamurwa mu ntera mu mukino wa Sports Chanbara.

Aya mahugura yayobowe n’inzobere muri  uyu mukino, Sensei Tsutomu Takahashi  ufite Dani 6 akaba akomoka mu Buyapani.

Sensei Tsutomu Takahashi 

Nkuranyabahizi usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate ari mu bitabiriye aya mahugurwa ndetse akaba yarazamuwe mu ntera aho yatsindiye Dani ya 2.

Muri rusange aya mahugurwa yari yahurije hamwe  abakinnyi bagera kuri 52 bavuye  mu makipe atandukanye  aho bari mu byiciro byose, abana ndetse n’abakuru.

Abakinnyi bose barahuguwe nyuma  habaho ibizamini byo kuzamurwa mu ntera aho byatsinzwe n’abakinnyi 4. Muri aba, abakinnyi batatu babonye umukandara w’ umukara na Dani ya 1, aba ni Ingabire Christine, Abayisenga Paremonique  bakinira ikipe ya Samurai ikorera i Remera na Mugabe Jean Marie Vianney ukinira ikipe ya Flying Mia Sports Academy.

Nkuranyabahizi Noel

Undi wazamuwe ni  Nkuranyabahizi Noel  akaba yarahawe Dani ya 2. Nkuranyabahizi uretse kuba ari umutoza wa Karate yaranayikinnye aho afite umukandara w’umukara, Dani ya 4.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara mu Rwanda “RSCF”, Nyirimbabazi Benjamin yatangaje ko  ubu ibikorwa bya Rwanda Sports Chanbara byasubukuwe mu makipe anyuranye nyuma yuko byari byarahagaze kuva muri 2020  kubera COVID-19. Muri 2019 akaba ari bwo uyu mutoza yaherukaga kuza guhugura abakinnyi.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara mu Rwanda , Nyirimbabazi Benjamin (uwa kabiri ibumoso)

Yakomeje avuga ko hari ibikorwa byinshi birimo gutegurwa  muri uyu mwaka wa 2023 harimo amahugurwa y’abatoza, abasifuzi ndetse n’abakinnyi muri rusange cyane cyane bahereye mu bakiri bato.

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 16, 2023
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE