Sitball: Amakipe azakina icyiciro cya nyuma yamenyekanye

Sitball: Amakipe azakina icyiciro cya nyuma yamenyekanye

Mu mpera z’iki cyumweru taliki 19 na 20 Gashyantare 2022 mu Karere ka Bugesera  habereye imikino ya ½ ya shampiyona ya Sitball “Sitball Championship 2021-2022”, amakipe 5 mu bagabo no mu bagore azakina imikino ya nyuma akaba yamenyekanye.

Iyi mikino ya ½ yagombaga guhuza amakipe 10 mu bagabo ari yo Gasabo, Rulindo, Gisagara, Ruhango, Karongi, Nyamasheke, Kirehe, Kayonza, Musanze na Gicumbi  ndetse n’andi 10 mu bagore ari yo Bugesera, Rulindo, Nyanza, Nyamasheke, Musanze, Gicumbi, Gakenke, Kirehe, Kayonza na Ngoma.

Nk’uko bitangazwa na Perezida wa Komite y’igihugu y’imikino y’abantu bafite ubumuga “NPC-Rwanda”, Murema Jean Baptiste byari biteganyijwe ko buri kipe ikina imikino 9  nyuma ku munsi wa mbere taliki 19 Gashyantare 2022, amakipe menshi yakinnye imikino 5.

Ku munsi wa nyuma taliki 20 Gashyantare 2022 imvura nyinshi yaguye yatumye imikino idasozwa mu gihe hari amakipe yaburaga umukino umwe andi abura ibiri.

Perezida wa NPC, Murema ati : “Icyakozwe ni uko umuyobozi wa Tekinike muri NPC-Rwanda yahuye  n’abatoza bareba aho  imikino yari igeze  ndetse n’amakipe yari afite amahirwe yo gukomeza  nyuma bafata umwanzuro w’amakipe agomba kuzamuka.”

Amakipe yakomeje mu bagabo ni Karongi, Gasabo, Musanze, Gisagara na Nyamasheke  naho mu bagore ni Musanze, Bugesera, Gicumbi, Nyamasheke na Kayonza.

Imikino ya nyuma biteganyijwe ko izabera mu Karere ka Gisaraga taliki 02 Mata 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27