Rwanda Mountain Gorilla Rally igiye kuba ku nshuro ya 22

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 16, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Irushanwa ryo gusiganwa mu modoka “Rwanda Mountain Gorilla Rally” riba ku ngengabihe ya shampiyona y’Afurika rigiye kuba ku nshuro ya 22  kuva taliki ya 23 kugeza 25 Nzeri 2022.

Ku munsi  wa mbere w’iri rushanwa, ku wa Gatanu taliki ya 23 Nzeri 2022, hazaba “Super Stage” guhera  saa kumi (16h00) kuri Kigali Convention Centre aho imodoka ziba zisiganwa ari ebyiri ebyiri.

Ku wa Gatandatu, taliki ya 24 Nzeri 2022, Mountain Gorilla Rally 2022  izakomereza mu Karere ka  Bugesera, i Gako, Gasenyi, Nemba na Ruhuha naho ku Cyumweru, taliki ya 25 Nzeri 2022 basiganwe Kamabuye na Gako aho bazasoza muri rusange bakoze intera ya kilometero 295.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 22, ryaherukaga kuba umwaka ushize  mu Kwakira 2021 aho ryegukanwe na Carl Tundo ukomoka muri Kenya. Uyu mwaka wa 2022 rizitabirwa n’abasiganwa bava mu bihugu bitanu by’Afurika ari byo u Rwanda, Kenya, u Burundi, Uganda na Zambia.

Carl Tundo  wegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021

Byitezwe ko  imodoka 26 ari zo  zizitabira iri siganwa ndetse rikazaba ririmo guhangana gukomeye cyane kuko harimo bakinnyi bahatanira amanota azabafasha kweguka shampiyona y’Afurika 2022.

Kugeza ubu,  Lorey Gomes ukomoka muri Zambia ni we uyoboye urutonde rw’Afurika n’amanota 102, ku mwanya wa kabiri hari Karan Patel (Kenya) n’amanota 75 naho ku mwanya wa 3 hari Giancarlo Davite (Rwanda) ufite amanota 38.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 16, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE