Rugby: Abatoza 21 n’abasifuzi 15 basoje amasomo yo ku rwego rwa mbere
Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi mu mukino wa Rugby mu Rwanda, ishyirahamwe ry’uyu mukino “RRF” ryateguye amahugurwa yo ku rwego rwa mbere ” Level 1″ ajyanye no gusifura ndetse no gutoza.
Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby muri Afurika “Rugby Africa” atangwa na Robert Bwali ushinzwe iterambere ry’umukino wa Rugby muri Afurika by’umwihariko Afurika y’i Burasirazuba no hagati akaba yarafatanyije na John Bosco Muamba.
Uretse amahugurwa ajyanye n’imisifurire igezweho no gutoza, banahawe amasomo y’ubumenyi bw’ibanze mu gufasha no kurinda umukinnyi wagiriye imvune mu gihe cy’umukino cyangwa mu myitozo “Activate Prevention Injuries”.
Aya mahugurwa yabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 10 Gashyantare 2023 yitabirwa n’abatoza 21 n’abasifuzi 15 abera mu Mujyi wa Kigali.
Yakozwe mu byiciro bibiri, harimo ikiciro cyo mu ishuri ndetse no ku Kibuga mu rwego rwo gushyira mu ngiro ibyo abahuguwe bize.
Ku ruhande rw’abasifuzi, bahuguwe na John Bosco Muamba ukomoka muri Kenya naho Robert Bwali ahugura abatoza.
Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Kuneshanukwayo Shallon yatangaje ko ashimira RRF kuba yarabateguriye aya mahugurwa. Ati: “Ku ruhande rwanjye nsanzwe nkinira ikipe ya Thousand Hills, ariko kuba nitabiriye aya mahugurwa agamije kuzatugira abatoza b’umwuga, agiye kumfasha kujya nitwararika by’umwihariko ku bijyanye n’amakosa yo mu kibuga”.
Akomeza avuga ko bimufasha kandi kuzamura impano z’abakiri bato kugira ngo umukino wa Rugby mu Rwanda ukomeze utere imbere.
Perezida wa RRF, Kamanda Tharcisse yashimiye abitabiriye aya mahugurwa kuko ari bo bazakomeza gufasha mu rugamba rw’iterambere ry’uyu mukino imbere mu gihugu.

Yakomeje avuga ko bashimira kandi “Rugby Africa” yabafashije ikabaha abarimu b’inzobere baje guhugura abatoza n’abasifuzi. Yagize ati: “Ntabwo navuga ko twari twagera aho dushaka kuko urugendo ruracyakomeje”.
Perezida wa RRF, Kamanda ashimangira ko aba bahuguwe bazafasha mu bijyanye n’imisifurire igezweho n’uburyo bwo gutoza kinyamwuga.
Robert Bwali watanze aya mahugurwa yavuze ko abahuguwe batari bagera ku rwego rwo hejuru akurikije uko yabasanze abona birashimishije.
Yakomeje atangaza ko icyo asaba RRF ari ukubaba hafi bakabashakira ibikoresho bizajya bibafasha mu kazi kabo ndetse no kubashyiriraho amarushanwa anyuranye bazajya bitabira kugira ngo ibyo bize bitazababera imfabusa.
Aya mahugurwa yabaye nyuma y’ayandi yabaye taliki 28 Mutarama 2023 y’abasifuzi ndetse n’abatanga ubuvuzi bw’ibanze mu gihe cy’umukino bari kumwe n’abashinzwe iterambere ry’umukino wa Rugby mu Turere.
Kugeza ubu, abasifuzi bo ku rwego rwa mbere “Level 1″ imbere mu gihugu bagera kuri 30, mu gihe abatoza bagera ku 120. Abo ku rwego rwa kabiri ” Level 2″ ni abasifuzi 10 n’abatoza 10.
Gusa nk’uko muri RRF babitangaza, intego ni ukugera kuri 500 mu gihugu hose, mu rwego rwo gufasha kugeza kure uyu mukino no kuwumenyekanisha.













Dukundimana says:
Gashyantare 13, 2023 at 4:19 pmNukuri twishimiye ubufasha mukomeze kuduha ariko dukeneye no gutanjyira gutoza kuko hari I iGO bitaratanjyira
KWIZERA Frank says:
Gashyantare 13, 2023 at 7:55 pmIbibintu nibyiza mubamwakoze gukomeza kudutegurira amahugurwa bizajyabidufasha nkatwe tuyikina kubona abadufasha mugihe turi mukibuga.