RPF Inkotanyi yiyemeje gutsura umubano n’ishyaka rya Gikomunisiti muri Cuba

RPF Inkotanyi yiyemeje gutsura umubano n’ishyaka rya Gikomunisiti muri Cuba

Umuryango FPR Inkotanyi watangaje ko Visi Perezida w’igihugu cya Cuba, SSalvador Valdés Mesa n’itsinda ayoboye basuye icyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi bakirwa na Visi Perezida waryo Hon. Uwimana Consolee.

Abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye ndetse bemeranywa kunoza umubano hagati y’Ishyaka rya Gikomunisiti ryo muri Cuba na FPR Inkotanyi.

Uwimana Consolee, Visi Perezida wa FPR Inkotanyi, yagize ati “Umubano wacu ukwiriye kutwemerera kungukira ku bufatanye mu nzego zitandukanye duhuriyeho zirimo amahugurwa n’iterambere ry’ubukungu, siyansi n’ikoranabuhanga ndetse no guhererekanya umuco mu kwimakaza ubutwererane hagati y’abaturage.”

Valdes, Visi Perezida wa CPC, yagize ati “Uyu ni umusozo w’agahebuzo y’uruzinduko rwacu. Twahuye na Perezida [Paul Kagame], Perezida wa Sena n’abandi bayobozi, kandi twabashije kuganira ku inzego zitandukanye z’ubutwererane. Tuzakomeza gukurikiranira hafi ibihe by’amatora yanyu mu mwaka utaha kandi tubigurije ishya n’ihirwe.”

Ibihugu byombi bisanzwe bifite umubano mwiza ndetse n’amasezerano mu bufatanye mu nzego zitandukanye kuko tariki 15 Nzeri 2023 basinye amasezerano y’imikoranire irebana no gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi, hanasinywa amasezerano y’ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z’inzira z’abashinzwe ububanyi.

By’umwihariko, RPF Inkotanyi yiyemeje gutsura umubano n’Ishyaka rya Gikomunisiti muri Cuba.

Ibihugu byombi bisanzwe bifite umubano mwiza ndetse n’amasezerano mu bufatanye mu nzego zitandukanye kuko tariki 15 Nzeri 2023 basinye masezerano y’imikoranire irebana no gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi, hanasinywa amasezerano y’ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z’inzira z’abashinzwe ububanyi.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27