RDF yungutse abasirikare bashya mu mutwe wa “Special Operation Forces”

RDF yungutse abasirikare bashya mu mutwe wa “Special Operation Forces”

Kuri uyu wa Kane, Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda (SoF) basoje amasomo y’amezi 10 yaberaga mu Kigo cy’Imyitozo ya gisirikare i Nasho mu Karere ka Kirehe.

Mu byo abo basirikare batojwe harimo imirwano yihariye, ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare bigamije guhashya umwanzi hakoreshejwe ubushobozi buke bushoboka, ikoranabuhanga rigezweho ryifashishwa mu bikorwa bidasanzwe bya gisirikare n’indi myitozo yihariye ibafasha guhangana n’umwanzi mu buhanga buhanitse. 

Aya masomo yasojwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame. 

Gen. Muganga yifatanyije mu byishimo n’abo basirikare bongereye ubumenyi bwihariye ku bwo bari basanganywe, aboneraho no kubaha ikaze mu mutwe w’Ingabo zidasanzwe (SoF).

Nanone kandi yashimiye abarimu babahuguye muri icyo gihe cy’amezi 10, n’umusanzu ntagereranywa batanze mu kubaka ubushobozi bw’abasirikare bahuguwe.

Yagize ati: “Mwakoze imyitozo ikomeye, nk’uko mwabigaragaje hano, ubumenyi mwahawe buzarushaho kunoza imikorere yanyu kandi mukwiye gushyira ikinyabupfura imbere y’ibindi byose.”

Yakomeje ashimangira ko RDF ari igisirikare cy’umwuga cyimakaza kandi kigaha agaciro gakomeye imyitwarire myiza n’ubunyamwuga, ati: “Turi igisirikare giha agaciro ikinyabupfura.”

Uyu muhango wanitabiriwe n’abandi bagaba b’ingabo muri RDF, abayobozi bakuru barimo Abajenerali ndetse n’abofisiye bakuru. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Ndagijimana venuste

Ingabozurwanda ndazikunda cyane ark nabuze amahirwe yokwinjira ndimondasaba ubufasha bibaye bikunda mwambwira najye nditeguye 0791354740

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27