Rayon Sports igiye gufatanya na RNIT iterambere Fund mu gukangurira abantu kwizigamira
Kuva muri Mutarama 2023, ikipe ya Rayon Sports izatangira gukorana n’ikigega RNIT Iterambere Fund mu gihe cy’umwaka umwe muri gahunda y’ubukangurambaga bashishikariza abantu kwizigamira cyane cyane urubyiruko rukunda imikino.
Impande zombi zikaba zarashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye taliki 14 Ukuboza 2022. Aya masezerano akaba azatangira muri Mutarama 2023 arangire muri Mutarama 2024.
Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bakomeje gushaka abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo bakomeze bubake umuryango ukomeye ubu ufite amakipe abiri iy’abagabo n’abagore mu mupira w’amaguru ariko bifuza no kujya mu yindi mikino.
Yakomeje avuga ko begereye RNIT Iterambere Fund babereka ko bafite abakunzi benshi cyane cyane urubyiruko ndetse n’uburyo bashobora kubasangiza ubutumwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ndetse n’imikino itandukanye.

Uwayezu yasobanuye ko RNIT Iterambere Fund yabageneye amafaranga atifuje kuvuga umubare wayo azabafasha mu kazi kabo hanyuma amafaranga abakunzi b’iyi kipe bazishyura baje kureba imikino izategurwa abe ayabo yo kwizigamira.
Ati : “Hari imikino ya gicuti tuzategura, abafana baje bagure amatike ariko amafaranga baguze itike azahita ajya muri RNIT Iterambere Fund abe ubwizigame bwabo”.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu ashimangira ko abakozi, abakinnyi n’abandi bose bazajya bizigamira ndetse bakaba bafite n’inshingano yo gukangurira abakunzi b’iyi kipe kwizigamira ari benshi kandi yizeye ko bazabikora.
Yakomeje avuga ko abafana bashobora kwizigamira nk’itsinda cyangwa umuntu ku giti cye gusa hari n’uburyo ikipe ishobora kwizigamira ku buryo na ba bafana bashobora kujya bayifasha.
Umuyobozi mukuru w’ikigega RNIT Iterambere Fund, Gatera Jonathan yagaragaje ko impamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho iki kigega ari ukugira ngo ubwizigame bwiyongere.
Ati : “ Mu ntego ya Leta ni uko muri 2050, Umunyarwanda azaba abasha kwinjiza byibura ibihumbi 12 by’amadolari y’Amerika ku mwaka. Ariko usanga hari ibisabwa kugira ngo iyo ntego igeweho.”
Akomeza avuga ko harebwa uko ubwizigame bungana, kuko kugeza ubu ubwizigame bw’igihe kirekire buri ku kigero cya 13% kandi byagakwiye kugera kuri 30%.

Uyu muyobozi avuga ko Leta yashyizeho RNIT “Rwanda National Investment Trust Ltd” ifite inshingano 2 zirimo kwigisha Abanyarwanda impamvu kwizigamira ari ingenzi kuri bo no ku gihugu muri rusange ndetse no gushyiraho uburyo bikorwa ari yo mpamvu hashyizweho ikigega “Iterambere Fund” kuva muri 2016.
Umuyobozi mukuru w’ikigega RNIT Iterambere Fund, Gatera agaragaza ko kwizigamira ari uguhera ku mafaranga ibihumbi 2 (2000 frw) kuzamura kandi amafaranga aba ari ay’umuntu igihe ayashatse ayabona kandi akaba yunguka.
Agaruka ku bufatanye na Rayon Sports, Gatera Jonathan yagaragaje ko baberetse uburyo bazagera ku bantu benshi binyuze mu mikino bemera gukorana kandi barizera ko bizatanga umusaruro mwiza nyuma y’umwaka umwe w’amasezerano bakaba bakomeza gukorana.
Kuri ubu mu kigega RNIT Iterambere Fund abantu basaga ibihumbi 10 ku giti cyabo ni bo bamaze kwizigama naho abanyuze mu matsinda n’ibimina barenga ibihumbi 30, amafaranga bamaze kwizigamira akaba asaga miliyari 23.
Gatera asobanura ko miliyari 6 yavuyemo mu gihe cya COVID-19 aho yasabwe n’abagera ku bihumbi 5 ngo bikenure.
Muri rusange inyungu ku mafaranga ari mu kigega RNIT Iterambere Fund ni 11,42% ishobora kumanukaho gato ariko ntijye munsi ya 10,70%.
Kwizigamira mu kigega RNIT Iterambere Fund abantu bakoresha telefoni ku buryo konti yo kwizigamira ifunguka kuri nimero y’indangamuntu. Abizigamira bakoresha ubu buryo; abakoresha MTN (*182*8*1*000800#) n’abakoresha Airtel (*500*4*2*1*000800#).