Rally: Mwami Muzamiru yegukanye Huye Rally 2023

Rally: Mwami Muzamiru yegukanye Huye Rally 2023

Mwami Muzamiru ukomoka muri Uganda  wari utwaye imodoka ya  Subaru Impreza N8 ni we wegukanye isiganwa ry’imodoka ryabereye i Huye “Huye Rally 2023”.

Iri siganwa ryatangiye taliki 24 risozwa 26 Werurwe 2023 aho ryari ryitabiriwe n’imodoka 11 hasoza 3

Nyuma y’uduce 10 twakinwe mu ntera ya kilometero 170, Mwami Muzamiru yasoreje ku mwanya wa mbere aho yakoresheje amasaha 2, iminota 8 n’amasegonda 40.

Ku mwanya wa kabiri hasoreje, Remezo Christian ukomoka i Burundi wari kumwe na  Remezo Jonathan aho bakoresheje  amasaha 2, iminota 27 n’amasegonda 18.

Ku mwanya wa 3 hasoreje Kalimpinya Queen wari kumwe na Ngabo Olivier akaba ari Abanyarwanda. Bakoresheje amasaha 2, iminota 31 n’amasegonda 23.

Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude begukanye Huye Rally  ubwo yaherukaga gukinwa muri 2019 nta bwo  basoje isiganwa.

Irushanwa rizakurikiraho rizaba muri Kamena 2023 ribere mu Karere ka Rulindo “Nyirangarama Rally 2023”.

Foto: Igihe.com

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27