Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga ku Isi agiye gusura u Rwanda

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga ku Isi agiye gusura u Rwanda
Perezida wa FINA, Dr. Husain Al-Musallam ugiye kugirira uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda

Nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda « RSF», taliki 16 kugeza 17 Werurwe 2022, Perezida w’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi « FINA », Dr. Husain Al-Musallam azagirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Muri RSF barimo gutegura kwakira uyu mushyitsi bafatanyije na Minisiteri ya Siporo « MINISPORTS »  ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda.

Muri uru ruzinduko, Perezida wa FINA, Dr. Husain Al-Musallam azaba ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri FINA, Brent Nowicki n’abandi bayobozi b’uyu mukino ku rwego rw’Afurika barimo, Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino wo Koga  muri Afurika “CANA”,  Dr Sam Ramsamy n’Umuyobozi w’Akarere ka 3, Dr Donald Rukare.

Perezida wa CANA,  Dr Sam Ramsamy

Hari kandi  umunyabigwi ukomoka mu Buholandi wanitabiriye imikino Olempike, Ranomi Kromowidjojo wegukanye imidali 39  ku rwego mpuzamahanga akazaba ari kumwe n’umugabo we Ferry Weertman na we ukomoka mu Buholandi akaba akina umukino wo Koga.

Ibiganiro muri uru ruzinduko rwa Perezida wa FINA  bizibanda ku iterambere ry’ejo hazaza  ry’umukino wo  Koga mu Rwanda muri gahunda ya FINA yibanda  ku kwiga umukino wo Koga kugira ngo umuntu agire imibereho myiza.

Dr. Husain Al-Musallam  ukomoka muri Kuwait afite imyaka 62  yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere wa  FINA muri 2015   nyuma muri Kamena 2021 atorerwa kuba Perezida.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27