Perezida Paul Kagame yasabye abagore kutihanganira ihohoterwa

Perezida Paul Kagame yasabye abagore kutihanganira ihohoterwa

Ubwo yifatanyaga n’abagore kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore kuri uyu wa 08 Werurwe 2024, mu birori byabereye  kuri BK Arena mu Mujyi wa Kigali, Prezida Paul Kagame yasabye abagore kutihanganira guhohoterwa.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibijyanye n’ihohoterwa bidakwiriye na rimwe.

Yagize ati: “Ibintu by’ihohoterwa byo ni ugukabya, ntabwo bikwiriye kuba na gato, ntabwo bikwiriye kuba na rimwe, nta nubwo abantu bakwiriye kubyihanganira. Reka mbanze mpere no ku mugore ubwe ntabwo akwiriye kubyihanganira.”

Perezida Kagame avuga ko Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ukomeye cyane, by’umwihariko ku mateka y’Igihugu.

Ati: “Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, ni umunsi ukomeye cyane, mu mateka y’iki gihugu, ariko cyane cyane mu kubaka Igihugu cyacu. Igihugu cyacu cyagize amateka atari meza, akagisenya, mu kongera ku cyubaka, umugore yagize uruhare runini cyane.”

Yongeraho ati:  “Umugore yagize uruhare runini mu ibohorwa ry’iki gihugu no ku rugamba bari bahari, ibindi ni ibisanzwe tuzi twese, umugore ni umubyeyi, ndetse urera abana akarera n’abagabo. Abagabo nubwo mutureba aha turirarira gusa, udafite umugore umufasha akamwubaka biba ingorane. Urumva rero ni yo mpamvu umugore yitwa ko ari inkingi y’urugo.”

Umukuru w’Igihugu yongeye gusaba Abanyarwanda muri rusange guharanira uburenganzira bwabo.

Yagize ati: “Ntabwo wategereza ngo uhabwe uburenganzira bwawe, kuko hari n’utazabuguha, ibi simbivuga kubera abagore gusa, ahubwo n’Abanyarwanda muri rusange tugomba guharanira uburenganzira bwacu, abashaka kubutwambura bazabuduha ku neza cyangwa ku cyo ntavuze.”

Yakomeza avuga ko umugore ari nk’inkingi y’inzu iba iyifatiye runini kugira ngo ikomeze guhagarara.

Ati “Umugore nk’inkingi y’inzu, abazwa ibyo mu rugo, akabazwa n’ibyo hanze. Urumva rero ko ari inshingano ikomeye cyane, n’abajya bibaza cyangwa bashakisha ngo umugore kumuha uburenganzira bituruka he? ahatumvikana ni he se? ubwo ikitumvikana ni iki?

Akomeza agira ati: “Ahubwo impamvu n’icyo dukwiriye kuba tuvana mu nzira kugira ngo ibintu bigende neza, ni ukutitambika imbere y’umugore ngo umubuze amahoro, ngo umubuze ibimugenewe, ari nabwo burenganzira bw’umuntu uwo ari we wese.”

Perezida Kagame yahamije ko ubushishozi n’ubwenge bw’abagore bigaragarira mu buryo benshi muri bo birinze kwijandika mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ari bo bari benshi mu gihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27