Perezida Kagame yihanganishije umuryango n’inshuti ba Tito Mboweni witabye Imana

Perezida Kagame yihanganishije umuryango n’inshuti ba Tito Mboweni witabye Imana

Perezida Paul Kagame yihanganishije umuryango, inshuti, Perezida w’Afurika y’Epfo n’abaturage nyuma y’urupfu rwa Tito Mboweni, wigeze kuba Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo

Nyakwigendera Tito Mboweni yigeze no kuba Guverineri wa Banki Nkuru muri icyo gihugu, yitabye Imana ku myaka 65.

Mu Butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze ko Mboweni yaharaniye ukwihuza kw’Afurika, anashima umusanzu we mu mavugurura y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Nyakwigendera Mboweni yaherukaga mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka mu muhango wo kurahira wa Perezida Paul Kagame.

Inkuru y’urupfu rwa Tito Mboweni, wabaye Minisitiri w’imari, wanabaye Guverineri wa Banki y’Igihugumuri Afurika y’Epfo  yamenyekanye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatandatu ishyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yababajwe n’urupfu rwa Tito Mboweni kuko yari  umuyobozi n’umunyagihugu wakoreye igihugu nk’umuntu uharanira inyungu  no kurengera uburenganzira bw’abakozi.

Ati: “Urupfu rwe rurababaje, kubera ko yari umuntu ufite imbaraga, yubahwa cyane kubera ubwitange bwe ndetse n’ubwitange yagize mu guhindura ubukungu muri Afurika y’Epfo.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27