Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abantu 19 bo mu Muryango wa YPO

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abantu 19 bo mu Muryango wa YPO

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abantu bibumbiye mu Muryango w’Abayobozi Bato muri Panama, YPO [Young President’s Organization] n’abo bashakanye, riyobowe na Rogelio Romero, uyobora YPO Gold Panama akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Concretex Panama. Iri tsinda ryakiriwe n’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 9 Kamena 2026, rigizwe n’abantu 19.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko ibiganiro bagiranye byibanze ku mpinduka u Rwanda rumaze gukora mu guteza imbere gahunda zo guhanga imirimo n’amahirwe ari mu bufatanye bw’ubukungu n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Panama.

YPO ni Umuryango Mpuzamahanga uhuza abayobozi bakiri bato, washinzwe mu 1950 mu mujyi wa New York n’Umunyamerika witwaga Ray Hickok agamije guhuza abayobozi bakiri bato b’amasosiyete kugira ngo basangire ubunararibonye kandi bigire hamwe.

Kugeza ubu uyu Muryango uhuriza hamwe abayobozi ibihumbi 38 b’ibigo by’ubucuruzi byo mu bihugu 130. Ishami rya Panama rihuriyemo abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi n’ishoramari bikomeye muri iki gihugu.

Mu Ugushyingo 2025, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu ngendo zo mu kirere, agamije korohereza ubucuruzi, ubukerarugendo, n’ingendo hagati y’impande zombi.

Mu 2003, Young Presidents Organization (YPO) yahaye Perezida Kagame igihembo cyitwa Global Leadership Award, kubera imiyoborere yahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda, ibyo bikagaragarira ku kwimakaza amahoro, ndetse n’ikigero cy’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza yabagejejeho

Umubano w’u Rwanda na Panama uhagaze neza kandi ushingiye ku bufatanye bwa dipolomasi no mu by’indege za gisivili.

Abagize Umuryango Mpuzamahanga wa YPO baganirijwe ku iterambere ry’u Rwanda n’amahirwe y’ishoramari
Itsinda ry’Abibumbiye mu Muryango w’Abayobozi Bato muri Panama ryari riyobowe na Rogelio Romero
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27