Perezida Kagame yakiriye abajyanama ba USA mu by’iyobokamana

Perezida Kagame yakiriye abajyanama ba USA mu by’iyobokamana

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye mu biro Village Urugwiro Paula White, Umujyanama Mukuru mu by’Iyobokamana mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (White House Faith Office).

Uwo muyobozi yari aherekejwe na Jennifer Korn Sporment, Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa USA, bishinzwe iyobokamana n’abandi bayobozi barimo Jonathan Cain; Bradley Knight; musenyeri Nicholas Duncan-Williams; Rosa Whitaker Duncan-Williams; Joel Duncan-Williams; na  Chekinah Olivier  bakaba basangiye n’ifunguro ry’umugoroba.

Bagiranye ibiganiro banasangira ubumenyi ku ndangagaciro zishingiye ku iyobokamana, guteza amahoro no kwimakaza imiyoborere myiza.

Bagarutse kandi ku buryo bwo gukemura ibibazo byugarije akarere  n’Isi muri rusange.

Ibiro Bikuru bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Executive Office of the President (EOP)  byitwa White House Faith Office byashinzwe mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, aho byahawe inshingano nyamukuru mu rwego rwa Guverinoma zo gushishikariza no gufasha imiryango ishingiye ku myerere, imiryango nterankunga n’imiryango y’iyobokamana kugira uruhare mu gufasha abaturage muri gahunda zinyuranye ziteza imbere imibereho myiza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27