Perezida Kagame yahuye na Raila Odinga witegura kuyobora AUC

Perezida Kagame yahuye na Raila Odinga witegura kuyobora AUC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2024, yahuye na Raila Odinga, umunyapolitiki w’Umunyakenya ushaka kuyobora Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe (AUC).

Aba bo bayobozi bahuriye mu Rwanda. 

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, ku rubuga rwa X byatangaje ko abo bayobozi bombi  baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo izirebana n’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba  n’inyungu z’Umugabane w’Afurika muri rusange.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Odinga w’imyaka 79 y’amavuko yari yatangaje ko aziyamamariza kuyobora AUC.

Icyo gihe yagaragaje ko yiyumvamo imbaraga zidasanzwe zo guteza imbere Umugabane w’Afurika.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yatangaje ko yamaze gutanga kandidatire ye, ndetse akavuga ko naramuka atowe azayobora neza kuko yigeze no kuba umuyobozi wihariye w’Umuryango w’Afurika Yunze (AU), ashinzwe iterambere ry’ibidukikije, imirimo yakoze kuva mu 2018 kugeza mu 2023.

Mu bindi Odinga yavuze ko azahangana na byo naramuka atorewe kuyobora AUC, hari ikibazo cy’urubyiruko rw’Abanyafurika bahora bararikiye kujya hanze y’Afurika gushakirayo akazi, biturutse ku bukungu bw’uyu mugabane bwifashe nabi.

Odinga yashimangiye ko namara kujya ku buyobozi azashyiraho ingamba zikomeye zo kubaka ubukungu bw’Afurika mu buryo butajegaje bugahora bwihagazeho mu ruhando mpuzamahanga.

Ati: “Nk’umuntu uharanira ukwigenga kw’Afurika ntekereza ko uyu mugabane ushobora kwizerwa birushijeho, dukwiye ibyiza biruta ibyo dufite.Tugomba gushaka uko twabyaza umusaruro imitungo kamere yose dufite  mu kwihutisha iterambere ry’umugabane wacu”.

Kugeza ubu, Odinga yemejwe ndetse anashyigikiwe na ba Perezida batandukanye barimo William Ruto Perezida wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, na Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria.

Umwanya w’umuyobozi wa AUC uzatorerwa mu mwaka utaha, aho uwari usanzweho, Moussa Faki azaba arangije manda ye ya kabiri.

Umuyobozi wa AUC akora nk’Umuyobozi Mukuru akaba n’uhagarariye amategeko muri AU, agenzura ibibazo by’ubuyobozi n’imari, guteza imbere intego za AU, no gukorana n’abafatanyabikorwa b’uyu muryango.

Hagati aho ariko n’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Somalia, Yusuf Adam na we azahatana na Odinga kuri uwo mwanya wo kuyobora AUC.

Yusuf ubwo yaganiraga n’itangazamakuru muri Gashyantare uyu mwaka yagize ati: “Mfite impano yo kuyobora kandi nkabikorera Afurika ndetse mfite n’ibyifuzo byo kuyiteza imbere muri urwo rugendo irimo.”

Yongeraho ati “Nimara gutorerwa kuyobora AU, mfite intego yo gutoza ibihugu by’Afurika kunga ubumwe  ndetse no kwimakaza imikoranire kuri uyu mugabane”.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27