Nshimiyimana yatandukanye na Bugesera FC

Nshimiyimana yatandukanye na Bugesera FC

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko ku bw’ubwumvikane bw’impande zombi batandukanye na Eric Nshimiyimana wari umutoza mukuru wayo kubera umusaruro mubi.

Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, nyuma yo gusanga nta cyahindutse ugereranyije n’ibihe iyi kipe yabayemo kuva ayihabwa mu mikino yo kwishyura y’umwaka w’imikino ushize 2022-2023.

Nshimiyimana yageze muri Bugesera FC muri Mutarama uyu mwaka, asimbuye Umurundi Ndayiragije Etienne, ahabwa amasezerano y’umwaka umwe n’igice.

Nyuma yo kuyisanga ku mwanya wa 12 icyo gihe yayifashije kuguma mu cyiciro cya mbere kuko yasoje Shampiyona ari iya 13 n’amanota 32, ibanziriza abiri ya nyuma.

Nshimiyimana asize Bugesera FC ku mwanya wa 13 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona nyuma y’umunsi wa 10, aho yatsinze imikino ibiri anganya itatu atsindwa itanu.

Yari amaze amezi 10 muri iyi kipe, abaye umutoza wa gatanu utandukanye n’ikipe muri iyi shampiyona ya 2023-2024 nyuma ya Muhire Hassan watozaga Sunrise FC, Nshimiyinana Maurice watozaga Etoile de l’Est, Petros Koukouras watozaga Kiyovu Sports na Yamen Zelfani watozaga Rayon Sports.

Nyuma y’imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 Amavubi azakinamo na Zimbabwe na Afurika y’Epfo, Bugesera FC izagaruka muri shampiyona ikina na Marines FC i Nyamata ku wa 25 Ugushyingo 2023.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27