Netball: Hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa bya RNA
Mu Karere ka Musanze, muri ES St Vincent Muhoza hatangirijwe ku mugaragaro ibikorwa by’ishyirahamwe ry’umukino wa Netball mu Rwanda “Rwanda Netball Association (RNA)”.
Uyu muhango wabaye taliki 01 Nyakanga 2022 waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo imikino ibiri yahuje ibigo by’amashuri. Mu cyiciro cy’amashuri abanza, EP Susa (Musanze) yatsinze Ecole Etoile Rubengera (Karongi) ibitego 21 kuri 6. Mu cyiciro cy’amashuri makuru, GS St Aloys Rwamagana yatsinze GS Musanze I ibitego 20 kuri 14.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Netball mu Rwanda “RNA” mu Gushyingo 2021 ni bwo ryabonye ubuzimagatozi naho muri Werurwe 2022 ryakirwa nk’umunyamuryango mushya wa Komite Olempike y’u Rwanda.
Perezida wa RNA, Hon. Teddy Gacinya nyuma yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya RNA yatangaje ko uyu mukino wari usanzwe ukinwa mu bigo by’amashuri amwe n’amwe ariko ubu bifuza ko ukwira mu gihugu hose.

Yakomeje avuga ko ubusanzwe wakinwaga n’abagore ariko ubu watangiye gukinwa no mu cyiciro cy’abagabo.
Hon.Teddy Gacinya avuga ko ubu bagiye gutangira ubukangurambaga kugira ngo abantu benshi bamenye uyu mukino bawukunde ndetse hanashingwe n’andi makipe atari ay’ibigo by’amashuri. Kuri ubu RNA ifite abanyamuryago barenga 30.
Ati: “ Tugiye gushaka uko twongera umubare w’abatoza ndetse n’abasifuzi bityo umukino ukomeze utere imbere.”
Ku bijyanye n’amikoro, Perezida wa RNA yatangaje ko kugeza ubu barimo kwishakamo ubushobozi ariko bafite gahunda yo kwamamaza uyu mukino kuko hari benshi bawukinnye kandi bawukunda ku buryo bizeye ko bazabona inkunga.
Inshamake ku mukino wa Netball
Umukino wa Netball wakinwe bwa mbere mu Bwongereza mu 1895. Uyu mukino wakomeje gukwirakwira mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.
Mu Rwanda uyu mukino watangiye gukinwa mu mashuri hagati ya 2007 na 2008.
Umuyobozi wa Tekinike muri RNA, Rukaka David Michael agaragaza ko uyu mukino wakinwaga mu mashuri kuva hagati ya 2007 na 2008 ariko nta shyirahamwe ry’uyu mukino ryari rihari.
Akomeza asobanura ko ukinirwa hanze cyangwa mu nzu. Netball ikinirwa ku kibuga gifite metero 30 z’uburebure na 15 z’ubugari. Mu kibuga hajyamo abakinnyi 7 ku ruhande rumwe gusa ikipe iba ifite n’abakinnyi 5 b’abasimbura.
Rukaka asobanura ko abakinnyi bagira imyanya mu kibuga ndetse ko ntawemerewe kurenga umwanya we kuko iyo awurenze aba ari ikosa. Akomeza avuga ko buri wese atemerewe gutsinda ahubwo abakinnyi babiri bakina imbere ari bo babyemerewe ahubwo abandi baba bagomba kubaha imipira.

Uyu mukino wa Netball uba ufite abasifuzi byibura 6 barimo abasifuzi babiri , umwungiriza, abandika ibitego ndetse n’abacunga igihe.
Umukino wa Netball ukinwa mu duce tune aho buri gace kagizwe n’iminota 15.
Rukaka avuga ko uretse abakinnyi 7 babanza mu kibuga, ikipe yemerewe gusimbuza igihe cyose.
Yakomeje avuga ko uretse uyu mukino wa Netball ukinwa n’abakinnyi 7 hari n’umukino “Netball Fast Five” ukinwa n’abakinnyi 5.






