Musenyeri Dr Mbanda yatorewe kuyobora RIC

Musenyeri Dr Mbanda yatorewe kuyobora RIC

Ubuyobozi bw’Angilikani mu Rwanda bwatangaje ko Musenyeri Dr. Laurent Mbanda w’Itorero Anglican mu Rwanda ari we watorewe kuyobora Umuryango uhuza amatorero, amadini na Kiliziya (Rwanda Inter-Religious Council – RIC).

Ni umwanya agiyeho asimbura Musenyeri Filipo Rukamba wa Diyoseze Gatolika ya Butare wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya.

Mu matora yabaye ejo ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, hanatowe Visi Perezida wa mbere ari we Sheikh Sindayigaya Musa, Umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda, Visi Perezida wa kabiri ni Mgr Kayinamura Samuel, Umuyobozi Mukuru w’Itorero Methodiste Libe mu Rwanda (EMLR).

Ni mu gihe Bishop Dr. Masengo Fidèle, Umuyobozi w’Itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda, yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIC.  

Abajyanama ba Perezida wa RIC mu Rwanda ni Mgr Papias Musengamana wa Diyoseze Gatolika ya Byumba, Dr. Charles Mugisha na Bishop Dr. Gahungu Bunini.

Mgr Dr. Laurent Mbanda yagizwe Umuyobozi wa RIC mu Rwanda, mu gihe muri komite icyuye igihe yari Visi Peresida wa mbere.

Uwari usanzwe ari Visi Peresida wa kabiri, Mufti w’u Rwanda, yatorewe umwanya wa Visi Peresida wa 1 wa RIC muri komite nyobozi nshya.

Ku rundi ruhande, Musenyeri Kayinamura wari usanzwe ari umujyanama uhagarariye CPR, yatorewe umwanya wa Visi Peresida wa kabiri.

Ku rwego rw’Ubunyamabanga, mu mwanya wari usanzwe urimo umuyobozi wa FOBACOR watorewe Bishop Dr. Masengo.

Sheikh Sindayigaya Musa, Umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda, yatorewe umwanya wa Visi Perezida wa Mbere wa RIC
Mgr Kayinamura Samuel, Umuyobozi Mukuru w’Itorero Methodiste Libe mu Rwanda (EMLR), yatorewe umwanya wa Visi Perezida wa kabiri wa RIC
Bishop Dr. Masengo Fidèle, Umuyobozi w’Itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda, yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIC
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Kabagema Joseph bright

mube abumumaro ku itorero,ididni nagaturika mutanga umurumgo nyawo wimikorere yabyo.
Icyifuzu:
#Guha urubuga abayobozi bamatorero namadini urubuga rwibitecyerezo.
#RIC zumurenge nuturere guha agaciro buri rwego rwidini cyangwa itorero nokubatega amatei

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27