Muri “The Champions Sports Academy” basoje gahunda y’imyitozo yo mu biruhuko

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 4, 2023
  • Hashize imyaka 4
Image

Mu gihe cy’ibiruhuko, ishuri “The Champions Sports Academy” ritegura igikorwa cy’imyitozo  ku bana bafite imyaka hagati  ya 4 na 17 mu mikino itandukanye irimo Karate, Badminton, kwirwanaho “Self defence”, imikino ngororamubiri “Gymnastics”, kubyina bya Kinyarwanda ndetse n’indangagaciro za Siporo.

Kuva taliki 15 Ukuboza 2022 ni bwo hatangiye iyi gahunda yo gutoza abana mu biruhuko “Best Holidays Sports for Children” aho  yasojwe taliki 03 Mutarama 2023 ikaba yaraberaga  ahahoze ari muri Sports View Hotel i  Remera.

Mu gusoza iki gikorwa  aba bana bakoze imyitozo  bari kumwe na bamwe mu babyeyi ndetse na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda  “MINICOM”, Dr Ngabitsinze Jean-Chrysostome usanzwe  akina umukino wa Karate.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda , Dr Ngabitsinze Jean-Chrysostome

Iyi gahunda y’ibiruhuko muri rusange yitabiriwe n’abana bagera ku 125 aho bibanze cyane ku mukino wa Karate, imikino ngororamubiri ndetse no kubyina bya Kinyarwanda.

Bamwe mu bana bitabiriye iki gikorwa, Shami  na Imanzi bakaba basanzwe bakina Karate batangaje ko byabafashije cyane kumenya kwirwanaho no kugira imyitwarire myiza.

Irizerwa Emmanueline, umwe mu babyeyi bafite abana bitoreza muri  “The Champions Sports Academy” yatangaje ko nyuma y’umwaka umwana we atangiye kwitoza Karate hari byinshi byahindutse birimo kuba yaramenye gushyira ibintu ku murongo kuko atagita umwanya munini areba televiziyo.

Yakomeje avuga ko imyitwarire yazamutse kandi asigaye atsinda mu ishuri ndetse yazamuye urwego rwo guhatana yaba mu ishuri no mu mikino kuko ahora aharanira kuba imbere mu bintu byose.

Cyusa Mucyowiraba Leandre na we ufite umwana witoreza muri  “The Champions Sports Academy” yavuze ko gukora siporo byatumye abana bagira ubuzima bwiza  kandi imibiri yabo igakomera bikanabafasha kwiga neza kuko siporo ituma bagira ubuzima bwiza muri rusange.

Aba babyeyi nyuma yo kubona ibyiza  abana babo bungutse bashishikariza bagenzi babo ko na bo bazana abana babo kugira ngo bakore siporo bityo bavumbure impano zibarimo ndetse banahigire imyitwarire myiza.

Umuyobozi wa  “The champions Sports Academy”, Nkuranyabahizi Noel  yatangaje ko iyi gahunda yagenze neza kuko mu mwaka wose wa 2022 batoje abana mu byiciro bitandukanye ndetse ko hari n’abakinnye amarushanwa atandukanye muri Karate bakitwara neza.

Umuyobozi wa  “The champions Sports Academy”, Nkuranyabahizi Noel 

Yakomeje avuga ko banahuguye abatoza babafasha mu gutoza abana ubu bafite ibyangombwa byemewe mu gihugu.

Muri  2017 ni bwo Nkuranyabahizi Noel usanzwe ari umutoza mukuru   w’ikipe y’igihugu ya Karate yatangije iri shuri “The champions Sports  Academy”. Iri shuri rifite amashami muri Club House La Palisse i Nyandungu, i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ndetse no muri Rwanda Christian Children School i Ntarama.

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 4, 2023
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE