Mu Rwanda habaye ku nshuro ya mbere iserukiramuco ry’imikino njyarugamba
Muri Kigali Arena, ku wa Gatandatu taliki 19 Werurwe 2022 habereye iserukiramuco ry’imikino njyarugamba “Martial Arts Sports Festival 2022” mu rwego rwo guhuriza hamwe mu kumenyekansha iyi mikino.
Imikino 5 muri 6 ni yo yitabiriye iki gikora ari yo Karate, Taekwondo, Kung Fu Wushu, Judo n’iteramakofe ” Boxing”. Umukino utaragaragaye ni “Fencing”.
Muri iri serukiramuco, buri mukino wagiye werekana uko ukinwa n’ibindi by’ingenzi biranga umukino.
Bagabo Placide wahoze ari Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Teakwondo mu Rwanda “RTF” akaba ari we wari ukuriye itsinda rishinzwe gutegura iki gikorwa yatangaje ko hari hashize imyaka irenga 8 batekereza gukora iki gikorwa ubu rero bishimira ko byashobotse.
Ati: “Ni igikorwa twatekereje dushaka gushyiraho umuryango w’ihuriro ry’imikino njyarugamba”.
Akomeza avuga ko intego nyamukuru ari ukugira ngo bahuze imbaraga bagire ijwi rimwe ryumvikana.

Ati : “ Iyi mikino ifite aho ihurira, gutegura igikorwa nk’iki, ni ukugira ngo hajye habaho gushyigikirana niba Taekwondo yakoze amarushanwa ibone ubufasha bwavuye muri Karate cyangwa muri Kung Fu.”
Bagabo wanakinnye umukino wa Taekwondo avuga ko iserukiramuco ry’imikino njyarugamba ryateguwe kugira ngo abantu bamenye ko izi siporo zihari zikinwa n’abantu b’ingeri zose kandi ko ari umukino nk’iyindi yose atari ukurwana.
Ati: “Turashaka kongera umubare kugira ngo abagana izi siporo bazitinyuke, umubare iyo wiyogereye w’abagana zi siporo zacu biranatworohera gukuramo abafite impano nziza kuruta izind,i bikanadufasha gutegura abazahagararira u Rwanda mu myaka itaha.”
Akomeza agira ati: “Iyi ni intangiriro nziza rero yo gukora ihuriro ry’imikino njyarugamba rizajya ritegura iserukiramuco nk’iri rikaba ngarukamwaka ndetse dufite n’intego z’uko rizaba mpuzamahanga tugatumira n’ibihugu byo muri aka Kerere, bakazana abakinnyi ntidukore umunsi umwe gusa ahubwo tugafata nk’icyumwe tukajya no mu ntara tukerekana izi siporo zacu zikamenywa, bikanagaragara ko atari ukurwana gusa ahubwo amahame yacu akamenyekana kuko ni amahame meza arimo imyitwarire myiza, kubahana, ubwirinzi n’ibindi byose bifasha kugira ngo umuntu atekereze neza n’umubiri ukomere.”
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”, Uwiragiye Marc atangaza ko iki gikorwa cyabashimishije cyane kuko kizongera imbaraga mu mikino njyarugamba. Ati: “Uyu munsi twize gukorera hamwe, nidukomeza guhuza imbaraga tuzarushaho no gutezanya imbere, twungurane inama kugira ngo turusheho gutera imbere.”

Yakomeje avuga ko kuri iyi nshuro ya mbere buri mukino werekanye uko uteye, uko ukinwa n’ibindi ariko bifuza ko ubutaha, irushanwa ryazaguka rikaba mpuzamahanga hakaza n’abo mu Karere k’Afurika y’u Burasirazuba. Ati: “ Iyo abantu bashyize hamwe habaho iterambere ryihuse.”
Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Karate akaba n’umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA”, Nkuranyabahizi Noel atangaza ko bahereye kera bashaka gutegura igikorwa nk’iki ariko kugishyira mu bikorwa bikagorana bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo guhuza ndetse n’amikoro.
Ati: “Ubu ni byiza turishyime kuba duhuye, imikino jyarugamba ni nk’umuryago kuko ifite byinshi ihuriraho. ”

Yakomeje avuga ko ubu babonye ko gushyira hamwe bizatuma bamenyekana kurushaho. Ati: “Bigiye gutuma tugira ubumwe ku buryo kandi abantu basobanukiwe uko buri mukino ukinwa , babonye aho bihurira aho bitandukaniye kuko twabiberetse tunabikora, abana bafite impano mu mikino njyarugamba… hashyizwemo ingufu twatanga umusaruro kurusha zindi siporo.”
Iserukiramuco ry’imikino njyarugamba “Martial Arts Sports Festival 2022” ryateguwe ku bufatanye bw’amashyirahamwe y’imikino njyarugamba na Kigali Arena ari na ho ibirori byabereye, Komite Olempike y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Sharangabo Alexis, Umuyobozi ushinzwe iterambere n’ubucuruzi muri Kigali Arena atangaza ko bafite inshingano zo gukorana n’amashyirahamwe y’imikino mu rwego rwo guteza imbere imikino.
Yakomeje avuga ko nubwo bakora ubucuruzi ariko hari igihe bajya baha akanya abantu bategura ibikorwa kugira ngo bimenyekane. Ati: “ Ni byiza rero ko twatumiye abo mu mikino njyarugamba.”

Sharangabo avuga ko intego yabo ari ubukangurambaga ku bantu kugira ngo bamenye iyi mikino kuko baba bayirebera icya rimwe bakamenya itandukaniro n’aho ihurira.
Akomeza avuga ko ubu igikorwa gitangiye kandi kizakomeza ku buryo umwaka utaha bazanatumira abakinnyi b’ibihangange muri iyi mikino nka Jackie Chan n’abandi.
Sharangabo avuga ko kandi ibi ari ukwerekana ko muri Kigali Arena imiryango ifunguye ku mikino yose.
Umutoni Salama, Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda atangaza ko iki ari igikorwa gikomeye kandi bifuza ko cyaguka kuko iyi mikino njyarugamba ikunzwe na benshi.
Yakomeje avuga ko guhura bagakorera hamwe bigaragaza indangagaciro za Olempike kuko zirimo ubucuti, kubahana ndetse no kuba indashyikirwa.
Ati: “Aya mashyirahamwe yashyize hamwe akora iki gikorwa kandi kigenda neza. Turifuza ko cyaguka ku buryo n’umwaka utaha hatumirwamo n’ibihugu byo hanze.”
Umutoni Salama avuga ko ubutaha bifuza ko igikorwa cyazaba ari mu gihe cy’ibiruhuko haza n’abanyeshuri cyane abana b’abakobwa kandi Komite Olempike y’u Rwanda izakomeza gutanga ubufasha kugira ngo igikorwa kigende neza.
Amafoto



Kung Fu Wushu










Karate












Judo



Boxing




Taekwondo







