Minisitiri w’Intebe yasuye urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga Megawati 43.5

Minisitiri w’Intebe yasuye urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga Megawati 43.5

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasuye Umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi wa Nyabarongo II urimo kubakwa ku mugezi wa Nyabarongo, hagati y’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo n’Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yarusuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2025, rukaba  nirwuzura, ruzongerera u Rwanda Megawati 43.5 mu muyoboro mugari w’amashanyarazi.

Uretse gutanga amashanyarazi, ruzafasha mu kuhira imyaka, gukumira imyuzure, korohereza ubwikorezi bwo mu mazi, ndetse runashyirweho ibikoresho bitanga ingufu zituruka ku mirasire y’izuba bishobora gutanga megawati 200.

Uwo mushinga w’urugomero rwa Nyabarongo II, Megawati ruzatanga zitezweho umusaruro w’iterambere rishingiye ku ishoramari kandi ari igisubizo mu gutanga amashanyarazi ahagije mu Rwanda.

Biteganyijwe ko ku rugomero rwa Nyabarongo II hazubakwa ikiyaga kinini kizafasha mu bukererarugendo ndetse no mu burobyi.

Mu kwihaza ku muriro w’amashanyarazi kandi REG ifatanyije na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo bakomeje gushaka uburyo bazakora n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Umushinga uzuzura utwaye nibura miliyari 300 Frw azakoreshwa ku bikorwa gusa, andi miliyari 70 Frw azagendera ku kwimura abaturage.

Ukorerwa ku buso bwa hegitari 1 000 mu Turere twa Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Ahari kubakwa urugomero rw’amashyanyarazi kuri Nyabarongo II ruzatanga Megawati 43,5
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yasuye urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27