Minisitiri Nduhungirehe yanyomoje RDC ivuga ko yatanze ikiganiro cyikoma u Rwanda muri Africa Forward Summit

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 15, 2026
  • Hashize amezi 4
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Ishami ry’Itumanaho ry’Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryatangaje amakuru atari yo ku bijyanye n’uruhare rw’icyo gihugu mu nama y’ubufatanye bw’Afurika n’u Bufaransa (Africa Forward Summit) yabereye i Nairobi muri Kenya, kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 13 Gicurasi 2026.

Mu butumwa bwatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa RDC tariki ya 14 Gicurasi 2026, havuzwemo ko icyo gihugu “cyitabiriye ibiganiro, gisaba kubahiriza ubufatanye mpuzamahanga, dipolomasi ndetse no guhagarika guceceka ku byaha ndengakamere n’ubushotoranyi kimazemo imyaka 30, bushinjwa u Rwanda.”

Icyakora, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma bidafite ishingiro. Ati: “Ibi ni inkuru mpimbano zahimbwe kuva ku ntangiriro kugeza ku iherezo. Biteye ipfunwe kubona urwego rwa Leta rutangaza amakuru nk’aya adafite aho ahuriye n’ukuri.”

Yasobanuye ko RDC nta ruhare na rumwe yagize mu biganiro by’ingenzi byabereye muri iyo nama, ahubwo Perezida wayo yagaragaye gusa mu muhango wo gusoza inama. Nduhungirehe yavuze ko muri Africa Forward Summit habaye ibiganiro bitatu by’ingenzi byayobowe na Perezida wa Kenya, William Ruto, na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bikitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu n’abahagarariye za Guverinoma zitandukanye.

Ibyo biganiro byibanze ku ngingo zirimo inganda zitangiza ibidukikije n’impinduramatwara mu by’ingufu, ivugururwa ry’urwego rw’imari mpuzamahanga, ndetse n’amahoro n’umutekano. Ati: “Ibyo biganiro byagenze neza kandi byaranzwe n’ubwitabire bw’Abakuru b’Ibihugu. Ariko muri ibyo biganiro byose uko ari bitatu, intebe ya RDC yakomeje kuba irimo ubusa.”

Yakomeje avuga ko kubera kutitabira ibyo biganiro, RDC itashoboraga kugira icyo “isaba” cyangwa uwo “ishinja” i Nairobi, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa RDC.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 15, 2026
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE