Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Serbia 

Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Serbia 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro kuri telefone na mugenzi we wa Serbia, Marko Djuric.

Byibanze ku kwagura umubano no kureba inzego nshya z’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Serbia bifitanye umubano ushingiye ku bucuruzi na dipolomasi kuva mu 1971, uyu mubano wagiye ushyirwamo imbaraga cyane ndetse iki gihugu gifite umubare munini w’Abanyarwanda batuyeyo biganjemo abanyenshuri.

Muri Mata 2023, ibihugu byombi byemeranyije gukorana ubucuruzi mu bijyanye guhahirana ingano n’ibigori hagamijwe kuziba icyuho cyatewe n’igabanyuka ry’ibinyampeke u Rwanda rwavanaga mu Burusiya na Ukraine.

Muri iki gihugu u Rwanda ruhagariwe na Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, kuva muri Gicurasi 2023,

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Serbia, Marko Djuric
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27